Twinjirane mu bitaramo binini bisoza n'ibitangira umwaka mushya i Kigali

Kuva mu kwezi k'Ugushyingo 2025 kugeza muri Mutarama 2026, i Kigali hategerejwe ibitaramo byinshi bikurikiranye cyane muri aya mezi asoza umwaka no gutangira undi mushya.

Nov 24, 2025 - 16:31
Nov 24, 2025 - 16:48
 0
Twinjirane mu bitaramo binini bisoza n'ibitangira umwaka mushya i Kigali

Muri aya mezi atatu, harimo ibitaramo by'abahanzi mu ngeri zose haba abakora injyana gakondo, abaraperi, abaramyi, abakora umuziki usanzwe (secular music) barimo n'abo ku rwego mpuzamahanga.

Mu mpera z'icyumweru gishize ni bwo ibya mbere muri ibi bitaramo byatangiye kuba. Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 22 Ugushyingo 2025, umuraperi Papa Cyangwe yakoze igitaramo cyo kwizihiza imyaka itanu amaze mu muziki, iki gitaramo cye kandi cyabereye igihe kimwe n'icyo umujyi wa Kigali wari wateguye cyiswe "Kigali Dutaramane" cyahurije hamwe abahanzi b'injyana gakondo.

Iki gitaramo cy'umujyi wa Kigali, cyahuriyemo abahanzi nka Massamba Intore, Teta Diana, Ruti Joel, n'abandi.

Mu bitaramo bizaba muri iyi minsi kandi harimo n'icy'umuramyi Richard Nick Ngendahayo wakunzwe cyane mu ndirimbo nka "Si Umuhemu", "Ntwari Batinya", "Niwe", n'izindi. Iki gitaramo kizabera muri BK Arena ku wa 29 Ugushyingo 2025.

Richard Nick Ngendahayo ni we utahiwe mu gitaramo "Niwe Healing Concert" 

Mu ntangiriro z'ukwezi gutaha tariki 5 Ukuboza 2025, umuhanzi mpuzamahanga wo muri Nigeria, Davido na we azataramira i Kigali, mu gitaramo cyo kumenyekanisha album "5ive" azahuriramo n'abandi bahanzi barimo, Kitoko, Riderman, Juno Kizigenza, Logan Joe, Ariel Wayz na KFK.

Davido ategerejwe i Kigali mu ntangiriro z'ukwezi gutaha 

Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Isreal Mbonyi na we nk'uko bisanzwe ku munsi wa Noheli azaba afite igitaramo yise "Icyambu 4" muri BK Arena.

Ku munsi wa Noheli, Israel Mbonyi azongera gutaramira abanya-Kigali

Bidatinze ku mu munsi ukurikiyeho tariki 26 Ugushyingo, muri Zaria Court hazabera igitaramo cyiswe "Icyumba cya Rap", kizahuriramo abaraperi barangajwe imbere na Tuff Gang, Riderman, Jay C, Young Grace, n'abandi benshi.

Abakunzi b'injyana ya Hip-Hop na bo bazabona umwanya wabo 

Ku munsi mukuru w'ubunani na bwo abanya-Kigali bazinjira mu mwaka mushya wa 2026, bataramirwa na The Ben mu gitondo "The New Year Groove" yaciye amarenga ko ashobora kuzagihuriramo na Bruce Melodie.

The Ben na we yateguje igitaramo cye "The New Year Groove" 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

Anselme Tuyizere -Media Personality -Sports-Entertainment Tel: +250791737786, Email: anselmetuyizere07@gmail.com