Bamwe mu byamamare byasize inkuru I musozi mu itangwa ry'ibihembo bya Oscars
Ku mugoroba wo kuri icyi cyumweru taliki ya 10 Werurwe 2024 nibwo imbaga y'abantu yari yabukereye baje kwihera ijisho itangwa ry'ibihembo bya Oscars I Los Angeles. Ni umuhango waranzwe n'udushya gusa aho bamwe mu byamamare byahawe urw'amenyo n'abitabiriye ibi birori kubera udushya bagiye bakora.
Ibi bihembo bya Oscars byatangwaga ku nshuro ya 92, akaba ari bimwe mu bihembo bikomeye bitangwa mu ruganda rwa sinema. Muri ibi bihembo bamwe mu byamamare bahawe inkwenene n'abagera ku 3,300 bari bateraniye mu nzu mberabyombi ya 'The Dolby Theatre' kubera bimwe mu bintu bakoze bigatungura benshi.
Muri bo harimo uwitwa John Cena, icyamamare muri sinema waje gutunguranaga ubwo yazaga ku rubyiniro aje gutangaza uwegukanye igihembo cya 'Best costume Design' yambaye ubusa buriburi, ibi byaje kuvugisha benshi bamutera amabuye bavuga ko ibi bidakwiye gukora umuntu w'umugabo ufite izina rikomeye nka we.
Umukinnyikazi wa filime Liza Koshy ukomoka muri America, na we yaje guhura n'uruva gusenya ubwo yanyuraga ku itapi itukura akaza gushiduka yikubise hasi niko guhabwa urw'amenyo n'abantu batunguwe no kubona icyamamare kigwa hasi.
Undi munyamerikakazi, Emily Ratajkowski ukora akazi ko gukina filimi no kumurika imideli yaserutse ku itapi itukura yambaye ikanzu ariko agenda arwana na yo kuko yandega kugaragaza ubwambure bwe, ibi byaje kuvugisha abatari bake.
Ibi bihembo byaje kurangira filimi yitwa 'Oppenheimer' ari yo yegukanye ibihembo byinshi bigera kuri birindwi byose.
What's Your Reaction?










