Urukundo ruravuza ubuhuha hagati y'Umunyamakuru David Bayingana n'umukobwa witabirirye Miss Rwanda
Umunyamakuru David Bayingana yaciye amarenga ko ashobora kuba ari mu rukundo n'umukobwa witabiriye Miss Rwanda, Miss Umutesi Nadia binyuze mu mitoma yanyujije ku rukuta rwe Instagaram ubwo yamwifurizaga isabukuru y'amavuko.
David Bayingana ukunzwe cyane mu biganiro by'imikino bitewe n'ubusesenguzi akorana ubuhanga, kuri Radio B&B Fm Umwezi.
David unayobora iyi Radio, yifashishije urubuga rwa Instagaram yifuriza uyu mukobwa isabukuru nziza y'amavuko maze arenzaho imitoma igaragaza ko nta kabuza uyu mukobwa ari we bari mu munyenga w'urukundo.
Amwe mu magambo yuzuye urukundo David yabwiye uyu mukobwa yagize ati "Ndabona byinshi bidusanga, isabukuru nziza rukundo rwange ntituzigera dutandukana."
Ntibyarangiriye aho kuko uyu mukobwa nawe abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, yaje guhita amusubiza ko nawe amukunda cyane.
Umutesi Nadia uri mu bakobwa b'ikimero cyiza, ari mu bitabiriye irushanwa rya nyampinga w'u Rwanda 2017 gusa ntiyabasha kuryegukana gusa yaje kwegukana ikamba ry'umukobwa uberwa n'amafoto kurusha abandi (Miss Photogenic)
What's Your Reaction?








