Amashimwe ya SZA kuri Kendrick Lamar bataramanye mu gitaramo cya Super Bowl
Umuhanzikazi wo muri Amerika, SZA yarase amashimwe Kendrick Lamar wemeye ko bataramana mu gitaramo ngaruka mwaka cya Super Bowl.
Solana Imani Rowe uzwi mu muziki wo muri Amerika no hirya no hino ku Isi nka SZA yashyize hanze ubutumwa bukubiyemo amagambo yo gushima Imana no gushimagiza Kendrick Lamar afata nk’umuhanuzi.
Nyuma yuko byemejwe umwaka ushize wa 2024 ko umuraperi Kendrick Lamar azataramira mu gitaramo cyiba hagati y’igice cya mbere n’icya kabiri cy’umukino wa Super Bowl ku wa 09 Gashyantare 2025, abatari bake baramwiteze bategerezanya ubwuzu icyo gitaramo.
Umunsi nyirizina warageze abantu bateranira muri sitade ya Ceasars Superdome i New Orleans. Nk’uko byari byateguwe igice cya mbere cyirangiye igitaramo cyarabaye Kendrick Lamar, SZA n’ababyinnyi babo barimo Serena Williams baratarama mu minota 15 bakoramo igitaramo cy’amateka.
SZA yanyarukiye ku mbuga nkoranyambaga agira ati:”Kendrick Lamar warakoze gukomeza guheka Isi ibihe byose. Warakoze kunzamura nkataramana nawe. Warakoze kunkubita ingabo mu bitugu. Uri umuhanuzi kandi nizera ko ibyo ubizi.”
“Uyu munsi ntabwo nigeze ngira igishyika nari niteguye gutarama. Warakoze Mana, warakoze Kendrick Lamar na NFL ku bwo kuduha aya mahirwe.”
Kendrick Lamar na SZA basazwe ari inshuti. Uretse indirimbo bakoranye yitwa ‘All the Stars,’ SZA yagaragaye kuri album ye nshya yise ‘GNX’ yashyize hanze umwaka ushize biciye mu ndirimbo ‘Luther.’ Abo bombi bafitanye na gahunda y'ibindi bitaramo bazakorana.
What's Your Reaction?










