Uganda: Umuhanzikazi Olisha M yapfuye abyara
Mu ruganda rw’umuziki muri Uganda bari mu gahinda gakomeye nyuma y’urupfu rw’umuhanzikazi Olisha M, witabye Imana ku wa Gatanu tariki 24 Ukwakira 2025 ubwo yari arimo kubyara mu bitaro bya Nsambya biherereye i Kampala.
Uyu muhanzikazi, ubusanzwe witwa Olivia Mildred Namubiru, yajyanywe kwa muganga yitegura kubyara gusa birangiye yitabye Imana, nk’uko inshuti ze za hafi zabitangaje. Amakuru y’urupfu rwe yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga ku mugoroba wo ku wa Gatanu.
Abakunzi be n’abahanzi bagenzi be bari mu gihirahiro n'agahinda gakomeye cyane ko kugeza n'ubu, umuryango we utarashyira ahagaragara itangazo ryemeza iby'urupfu rwe.
Olisha M yazamutse mu muziki abikesha indirimbo nka "Ebiwooma" yakoranye na Kent & Flosso, ndetse na "Gwenjagala" yakoranye na David Lutalo.
Nta makuru arajya ahagaragara yemeza niba umwana yabyaye yaba yabashije kubaho. Inshuti za hafi z’umuryango we zavuze ko gahunda yo kumushyingura izatangazwa mu minsi iri imbere.
Urupfu rwa Olisha M rwongeye kugarura impaka ku kibazo cy’ubuzima bw’abagore batwite no ku mbogamizi nyinshi bahura nazo muri Uganda igihe byabyara.
Olisha M yiteguraga kubyara umwana we wa Gatatu
Olisha M asize umugabo we n'abana babiri
What's Your Reaction?










