Producer Yeweeh uri mu bahanga bagezweho yavuze imyato The Ben

Umuhanga mu gutunganya amajwi y’indirimbo (Producer) uzwi nka Yeweeh yatangaje ko The Ben ukunzwe n’abatari bacye, ari umuntu wicisha bugufi, ufite impano ukora cyane ndetse ushobora no kukugira inama itari agakecuru

Mar 7, 2024 - 17:07
Mar 7, 2024 - 17:19
 0
Producer Yeweeh uri mu bahanga bagezweho yavuze imyato The Ben

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Kigali Hot News Tv kuri Youtube avuga ko The Ben ari umuntu ukora cyane, w’umuhanga kandi ufite impano, yicisha bugufi ndetse akaba ari umuntu ushobora kukugira inama kandi nziza. Ni nyuma y’amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko The Ben yaba afite imishinga y’indirimbo ari gukorera muri Studio ya B&G Record ari na yo producer Yeweeh abarizwamo. 

Yagize ati “Nta byinshi namuvugaho ariko ni umuntu ukora cyane, afite impano…ni umwe mu bahanzi beza, yicisha bugufi cyane biteye ubwoba, agira ubuntu cyane kandi ni wa muntu muganira akakugira inama kandi nziza ndetse ni wa muntu ushobora kukubona akumva hari ikintu yakora ku buzima bwawe.”

Producer Yeweeh ni umusore ukiri muto ariko w’umuhanga cyane mu gutunganya amajwi y’indirimbo igasohoka imeze neza. Yeweeh akaba amaze imyaka igera kuri itatu akora uyu mwuga gusa amaze kubaka ibigwi bidasanzwe binyuze mu cyizere akoje kugenda agirirwa n’abahanzi bakomeye ba hano mu Rwanda.

Uyu musore akomeje kugenda agaragaza ko ashoboye cyane ndetse anemeza ko B&G record imaze kuba imwe mu nzu zikomeye zitunganya imiziki hano mu Rwanda. Yeweeh muri iki kiganiro kandi yavuze ko atari abanyarwanda bafitanye imishinga kuko hari n’abanyamahanga bagiye gutangira gukorera indirimbo muri B&G Record.

Yeweeh avuga ko agereranyije aho yavuye n’aho amaze kugera bitanga ikizere ko mu gihe gito cyane we na Studio ya B&G record akoreramo baraba bageze ku rwego mpuzamahanga kuko bafite umwihariko wa bo ugereranyije n’izindi Studio. Bamwe mu bahanzi amaze gukorana na bo harimo Papa Cyangwe, Bushali, Kevin Kade, Alto, Fifi Raya n’abandi benshi batandukanye.

 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow