Asake yakuye abantu mu rujijo

Umuhanzi Asake wo mu gihugu cya Nigeria yakuye abantu mu rujijo yari amaze iminsi yarabashyizemo ubwo yarekaga gukurikira abantu bose yakurikiranaga kuri Instagram ye harimo n’umukoresha we Olomide. Abantu bagakeka ko baba bagiye gutandukana dore ko usanga abahanzi benshi iyo bagiye gutandukana na label babarizwagamo ariko babigenza.

Mar 26, 2024 - 15:47
Mar 27, 2024 - 06:46
 0
Asake yakuye abantu mu rujijo

Mu minsi yashize uyu muhanzi yatunguye abantu benshi ubwo yajyaga ku rukuta rwe rwa Instagaram agahagarika gukurikira abantu bose yakurikiraga harimo na label akoreramo ya YBNL ataretse n’umukoresha we Olamide, ibyatumye abantu benshi bibaza niba uyu musore nta kibazo afitanye n’umukoresha we bakaba bari mu nzira zo gutandukana gusa ibyo byose byavugwaga nta kintu uyu muhanzi yigeze abitangazaho niba koko baba bagiye gutandukana na label yabarizwagamo.

Kuri ubu uyu muhanzi yaje gusa n’aho ahinyuza ibi byose byavuzwe ko yaba afitanye ikibazo na Olomide yumvikana arata amashimwe umukoresha we ndetse anamushimira byimazeyo kubw’inama ikomeye yigeze kumugira itumye byibuze ari aho ari ubu. Asake yavuze ko ubwo yari atangiye kugafata no kwamamara yari afite umukunzi yabwiraga buri kimwe cyose ntacyo amuhisha kugeza no ku mafaranga yose yakoreye. Avuga ko bwa mbere akorera amafaranga menshi mu muziki akabona ko ariho agiye gukura ubuzima umuntu wa mbere yabwiye iyo nkuru ni umukunzi we bahoze bakundana ndetse amubwira umubare w’amafaranga yinjije ndetse n’ayo ateganya kubona mu minsi iri imbere.

Asake yaje kugenera uwo mukobwa impano y’amafaranga miliyoni ebyiri ariko aza gutungurwa no kubona uyu mukobwa ayanze akamubwira ko ari macye ugereranyije n’ayo afite. Icyo gihe yarayasubiranye ariko atiyumvisha uburyo uwo mukobwa yanze imoano yaramugeneye. Ako kanya nta wundi yahise ajya kuganiriza ibimubayeho utari boss we Olamide niko kumugira inama yo gutandukana na we ndetse agahita afata ayo mafaranga akayaha mama we akareba icyo yayakoresha ndetse icyo gihe yamwihanangirije kuzagira undi muntu abwira umubare w’amafaranga yose yinjiza.

Asake avuga ko Olamide yamutabaye icyo gihe kuko mu by’ukuri icyari kigiye gukurikiraho ari ukuribwa amafaranga ye n’uwo mukobwa gusa. Uku gushimagiza cyane Olomide byahise bishimangira ko nta kintu kihishe inyuma y’ibyo aheruka gukora kuri instagram ye areka gukurikirana boss we ndetse na label ye yose.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow