Baba Levo yahishuye uko yagobotswe bikomeye na Diamond Platinumz
Umudepite wo muri Tanzania Baba Levo yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gushyira hanze ibiganiro yagiranye n’umuhanzi Diamond Platnumz, bigaragaza ubucuti bukomeye bafitanye.
Baba Levo, umaze igihe ari inshuti ya hafi ya Diamond kuva bakiri mu muziki kugeza yinjiye muri politiki, yashyize ku mbuga nkoranyambaga ifoto y’ikiganiro cyabo cyo kuri WhatsApp cyatunguranye benshi.
Muri icyo kiganiro, Levo yasabye Diamond kumuguriza amafaranga agera kuri miliyoni eshatu z’amashilingi ya Tanzania, avuga ko ari mu bihe bikomeye. Mu kanya gato, Diamond yahise amusubiza amubwira aho ayakura binyuze ku wundi muntu w’inshuti yabo, uzwi nka Fumbwe.
Levo yahise amushimira byihuse, agaragaza ko yishimiye ubufasha ahawe. Mu butumwa yaherekeje kuri iyo foto, yavuze ko afata Diamond nk’umubyeyi, ashimangira ko atabura aho yegamira igihe afite inshuti nk’iyo.
INDI NKURU WASOMA :Haruna Niyonzima yahawe izindi nshingano
Ibi byakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bashimye umutima mwiza wa Diamond, mu gihe abandi babifashe nk’ibisanzwe hagati y’inshuti zikomeye.
Hari n’ababihinduye urwenya, basaba Baba Levo kubaguriza amafaranga na bo, mu gihe abandi bagaragaje ko bifuza kugira inshuti zifasha nk’izo.
What's Your Reaction?










