Bruce Melody yongeye kwitendeka kuri The Ben
Umuhanzi Bruce Melody yongeye kwifatira ku gahanga The Ben amubwira ko nta mwete agira azana imikino mbere y’akazi amugira inama yo kujya akora akava mu mikino.
Hashize iminsi umuhanzi Bruce Melody atangarije kuri Radio yo mu gihugu cya Kenya ko The Ben yigeze kumuhamagara amusaba ko bakorana indirimbo gusa ariko The Ben ntiyaje kubahiriza amasezerano yari yahaye Bruce y’uko bakorana indirimbo kuko Bruce yaragiye afata agace ke yari kuririmbamo ariko The Ben birangira atabonetse ngo indirimbo irangire indirimbo ihera muri studio kugeza n’ubu.
The Ben mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru yasabye Bruce imbabazi amubwira ko nta gasuzuguro yabikoranye ko ahubwo impamvu yabiteye ari uko yaje (Bruce Melody) hari shampiyona yari yatangiye kandi yagombaga kureka ikarangira, ibintu byababaje Bruce cyane kumva ko yaburijwemo imbere y’umukino.
Mbere yo gufata indege akerekeza muri America, Bruce na we yongeye kwifatira ku gahanga The Ben avuga ko n’ubwo atigeze avuga ko ari umunebwe ariko na none nta mwete ashyira mu kazi ke, cyane ko atakagombye gushyira imikino imbere kuruta akazi.
Yagize ati “Ntabwo murusha imyaka, ariko burya nk’umuntu mukuru ntabwo ntekereza ko imikino burya iza mbere y’imirimo. Rero nonaha nubwo ntigeze mvuga ko ari umunebwe ariko ntabwo ari umunyamwete. Ngewe ntabwo naterwa ishema no kuvuga ngo narakinnye hari kuba akazi. Nagira ngo abyumve neza….age akora ave mu mikino.”
What's Your Reaction?










