Uganda: Azawi yunze mu rya Spice Diana ku marozi avugwa mu muziki
Mu bihe bitandukanye abahanzi biganjemo abo mu kiragano gishya muri Uganda, bagiye bumvikana bavuga ko bamwe mu bamaze igihe mu muziki bagira amashyari kugera aho banakoresha amarozi kugira ngo bazitire abakizamuka.
Aba bahanzi bo muri iki kiragano gishya bavuga ko bamwe muri bakuru babo bigize Imana mu ruganda rw’imyidagaduro, ku buryo baba bashaka ko buri kimwe kiba mu buryo bwabo bashaka. Bamwe mu babashije kwerura bakavuga ibi, barimo Spice Diana ndetse na Azawi wunze mu rye ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ry’iwabo.
Spice Diana ubwo yavugaga kuri iki kibazo cy’amarozi, yagaragaje ko yumva bivugwa ariko na none na we atajya kure y’ababivuga ngo kuko bihari cyane ku bahanzi bagirira ishyari abakizamuka.
Umuhanzikazi Azawi na we uri mu bazamutse mu gihe cya vuba agahita amenyekana, yahamijwe iby’aya marozi avugwa mu ruganda rw’ubuhanzi muri Uganda, cyane cyane mu bahanzi bakuru ngo bigize Imana muri icyo gihugu.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n'umunyakuru, Frank Ntambi ukorera kuri YouTube,aho yagize Ati "Mbere na mbere, ntabwo bifuriza ibyiza abandi, icya kabiri, ni abajura, icya gatatu bakoresha amarozi".
Mu gihe aba bahanzikazi bavuga gutya, nta muhanzi mukuru uragira icyo avuga kuri ibi ngo habe hagira uza ngo abihakane gusa kenshi bamwe bajya babivuga mu baterura gusa na bo bakumvikanisha ko aya marozi akoreshwa mu muziki.
Azawi na we yigeze kuvuga ko mu muziki wa Uganda harimo amarozi
What's Your Reaction?










