Juma Jux yahishuriye umukunzi we igihe azakorana ubukwe na we

Umuhanzi wo muri Tanzania, Juma Jux yavugishije umukunzi we, Priscilla Ojo amuhishurira ko ashaka kurushinga na we mu mwaka utaha.

Oct 23, 2024 - 08:42
Oct 23, 2024 - 19:47
 0
Juma Jux yahishuriye umukunzi we igihe azakorana ubukwe na we

Juma Jux uri mu bahanzi bakomeye bo mu gihugu cya Tanzania yagiranye ikiganiro kuri telefone n’umukunzi we wo mu gihugu cya Nigeria, Priscilla Ojo amusezeranya ko azashyingiranwa na we mu mwaka wa 2025.

Ni ikiganiro cyo mu buryo bw'amashusho cyashyizwe hanze na Priscilla Ojo, aho cyaje kugarukwaho n'ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Nigeria.

Mu mpeshyi ya 2024 Juma Jux ukunzwe mu ndirimbo ‘Ololufe Mi’ na ‘Enjoy,’ yagaragaje ko akunda cyane umwe mu bakinnyikazi bo muri Nigeria, Priscilla Ojo, uyu akaba ari umukobwa w’icyamamare muri sinema y’icyo gihugu, Ijabo Ojo, yaramusuye amwereka n’umuryango uramushima cyane.

Hari amashusho yashyizwe hanze Juma Jux yeretswe umuryango, nyirabukwe we yishimana na we aramubyinisha. Juma atashye muri Tanzania, Priscilla yaramuherekeje yishimirwa n’umuryango w’uwo muhanzi.

Ubu uyu mukobwa yamaze gusubira mu rugo [Nigeria], none urukumbuzi rwamugeze kure amuhamagara mu buryo bw’imbona nkubone/ mu buryo bw’amashusho kuri telefone, Juma ahita amuhishurira igihe bazakorera ubukwe.

Yagize ati:”Mukunzi nateganyije ko tuzakora ubukwe mu mwaka wa 2025.”

Ni ibintu byashimishije uwo mukobwa, aterwa ishema n’uko uwamutwaye umutima ashaka ko bahamya isezerano bakaryoherwa n’urukundo rwabo bari kumwe.

Uwo mukobwa yagaragaye muri ayo mashusho ateruye umwana wa nyakwigendera Mohbad watabarutse muri Nzeri umwaka ushize. Byahise biba inshuro ya kabiri avuganye na Juma Jux ateruye uwo mwana kuko uwo muhanzi yagiye muri Nigeria nabwo yagaragaye ateruye uwo mwana ari kumwe na Juma Jux.

 Juma Jux yemereye umukunzi we, Priscilla Ojo, ko bazakorana ubukwe mu mwaka utaha

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow