Ukuntu Gabiro Guitar yabonye umuyoboro we wa YouTube wagarutse hari ibyo watakaje
Umuhanzi Gabiro Guitar yamaze kubona umuyoboro we wa YouTube (YouTube Channel) wabuze zimwe mu ndirimbo ze.
Umwe mu bahanzi bakunzwe bo mu Rwanda, Gabiro Gilbert uzwi nka Gabiro Guitar yahamije ko umuyoboro we wa YouTube (YouTube Channel) uriho ibihangano bye yaramaze iminsi yaraburiye irengero wagarutse ariko ugaruka hari indirimbo watakaje.
Nyuma yo kubona umuyoboro we wa YouTube, Gabiro ukunzwe mu ndirimbo ‘Dans Le Bon’ kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 16 Ukwakira 2024, yahishuye ukuntu yaburiye irengero umuyoboro we wa YouTube ubumbatiye indirimbo ze.
Yagize ati:”Nagiye kubona kuri telelone banyoherereje imenyesha bambwira ko umuyoboro wanjye wamaze gutwarwa […] ndebye koko mbona ni byo, nibwo nahise menyesha abakunzi b’ibihangano byanjye ko namaze kwibwa umuyoboro. Gusa nyuma nakomeje kuwukurikirana ndawugarura.”
Gabiro Guitar akeka ko bamwe mu bo yatije mashine ye aribo barebye umubare w’ibanga na e-mail ye, bakishora mu kuyimwiba.
Ati:”Ndakeka ko abo natije mashine aribo bagize uruhare mu kuyiba, ndimo kuyishakisha ngo ndebe aho yarengeye, nasanze batangiye guhindura n’umubare w’ibanga [password]! Nabashije kuyigarura uyu munsi gusa hari indirimbo yanjye yavuyeho.”
“Ni umuyoboro maranye imyaka irenga 10, nabashije kuwugarura […] byantwaye amasaha 24 kugira ngo nkubone.”
Gabiro Guitar yishimira kuba yabashije kuwugarura ariko nanone ngo hari ibintu bye byavuyeho [indirimbo zavuyeho], ngo azareba icyo azakora mu minsi iri imbere, niba zagaruka cyangwa se akongera akazishyiraho.
Uyu muhanzi avuga ko ikibazo cy’umuyoboro kigiye ku ruhande ariko asigaranye ikindi cya kompanyi yagize uruhare mu ishingwa ryayo afatanyije na Muhaturukundo Eric bayita ‘Evolve Music Group Limited’ iherutse kumurega imwishyuza miliyoni icumi [10,850,000 RWF] kubera ko hari ibyo atishyuye birimo imari shingiro, inyungu n’indishyi.
Yavuze ko akiburana n’iyo kompanyi gusa yirinda kugira byinshi atangaza kuri urwo rubanza. Yongeyeho akeka ko atari bamwe muri iyo kompanyi bayimwibye kuko hari nimero yabonye imwemeza ko atari ivuye muri iyo kompanyi.
Ati:”Nimero nabonye yanyijiriye nabonye atari muri iyo kompanyi, abantu babivugaga ko yaba ari we wanyijiriye kubera twagiranye ibibazo anjyana mu nkiko gusa basanze ikirego ke nta shingiro gifite n’ibisubizo by’urubanza byamaze kuboneka.”
Gabiro Guitar yahishuye ko hari itangazo aza gushyira hanze rivuga ukuri kuri ibyo byamubayeho na kompanyi ‘Evolve Music Group Limited’ kubera ko yabonye hari abari kumuvugaho ibihuha ku mbuga nkoranyambaga.
What's Your Reaction?










