Alien Skin arashinjwa ihohotera, umugore wa Bebe Cool, Zuena yiyamye abihaye kugereranya abakobwa: Avugwa mu myidagaduro ya Uganda

Mu gihugu cya Uganda hari kuvugwa amakuru anyuranye ajyanye n'imyidagaduro. Igisubizo.com yakwegeranyirije amwe muri yo.

Jun 19, 2025 - 11:59
Jun 19, 2025 - 13:53
 0
Alien Skin arashinjwa ihohotera, umugore wa Bebe Cool, Zuena yiyamye abihaye kugereranya abakobwa: Avugwa mu myidagaduro ya Uganda

Umugore wa Bebe Cool, Zuena Kirema yateruye avuga ku baciye cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga bafata umukobwa we, Beata Ssali n'uwa Bobi Wine, Shalom Namagembe barabagereranya, babaza umwiza, ufite ubwenge, indangagaciro n'ibindi.

Uyu mugore yahise anyarukira ku mbuga nkoranyambaga agira ati:"Birababaje kuba abanyamahanga bazi ko abaturage ba Uganda ari ari abantu beza, ariko turimo gucanamo ibice. Ikintu cyose Umugande akoze gicibwa intege n'Abagande bagenzi be. Ntabwo dushaka kubona bagenzi bacu bakora ibyiza ngo batere imbere."

"Ninde wababwiye ko buri kintu umuntu abasangije ku mbuga nkoranyambaga kiba kijyanye n'ihangana? Uyu munsi, mpagurukiye kurwanya uwo muco mubi wo kugereranya abana b'abakobwa. Muhagarike guhanga inkuru mpimbano zidakenewe."

Zuena Kirema yakomeje avuga ko abo bana b'abakobwa ari beza kandi ari inshuti, bityo hahagarikwe iryo gereranya kuko ryabaremamo urwango.

Umugore wa Bebe Cool, Zuena Kirema yahamagariye abantu kureka ibyo guhanganisha umukobwa we, Beata n'uwa Bobi Wine, Shalom

Alien Skin yatumijwe kuri Polisi ashinjwa ihohotera

Alien Skin yarezwe n'uwahoze ari umugore we, Aisha Namusoke amushinja ihohotera yamukoreye mu bihe bitandukanye babanye nk' umugabo n'umugore.

Aisha Namusoke yatanze ikirego kuri Polisi yo mu Mujyi wa Kampala ashinja umuhanzi Alien Skin ihohotera no kwanga ko bahuriza kushingano zo kurera abana batatu (3) babyaranye mu myaka ikenda ( 9) ishize.

Uyu mugore avuga ko Alien Skin yakunze kumuhohotera ngo hari n'igihe yamwirukanye mu rugo azana undi mugore witwa Jowie.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kampala, Luke Owoyesigyire yavuze ko bamaze kwakira icyo kirego hahita hanatangizwa iperereza kuri ibyo birego. Ikindi kandi Alien Skin yatumijwe ngo yisobanure ku byo aregwa.

Umuhanzikazi wo muri icyo gihugu, Nina Roz yahakanye iby'urukundo rwe na Ziza Bafana

Nina Roz uri mu bahanzikazi bakunzwe i Kampala yashyize avuga ko nta rukundo rwihariye afitanye n'umuhanzi mugenzi we, Ziza Bafana bihabanye n'ibivugwa ko bari kumvana icyanga cy' urukundo.

Yakomeje avuga ko urukundo bafitanye atari urw'umusore n'umukobwa cyangwa se urwo kuryamana ahubwo bakundana mu buryo busanzwe.

Nina Roz na Ziza Bafana bavugwaga mu rukundo ariko Nina Roz yarwigaramye

 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow