Muyoboke Alex yavuze impamvu The Ben ari umuhanzi wa mbere mu Rwanda
Muyoboke Alex warebereye inyungu abahanzi batandukanye barimo: Tom Close, The Ben, Urban Boyz na Dream Boyz, yatangaje ko abona The Ben ari we muhanzi wa mbere mu Rwanda kubera igihe amaze mu muziki kandi agifite igikundiro.
Muyoboke Alex ukubutse ku mugabane w'i Burayi aho yari yaragiye mu bitaramo Mugisha Benjamin (The Ben) yahakoreye, yahavanye imvugo ishimangira ko ari we muhanzi wa mbere mu Rwanda kubera ibyo yahaboneye bihura n'ibyo abona mu gihugu.
Mu kiganiro, Muyoboke Alex yagiranye na CHITA MAGIC yashimangiriyemo ko The Ben ari umuhanzi wa mbere mu Rwanda.
Yagize ati:"The Ben ni we muhanzi wa mbere mu Rwanda."
Yabajijwe impamvu ashingiraho, avuga ko igihe amaze akora umuziki agifitiwe igikundiro cyimuhamiriza uwo mwanya.
Ati:"Mbishingira ku myaka amaze akora umuziki. Mbishingira ku bikorwa bye bikomeje gukundwa. Mbishingira ku byo tuvuyemo, yarataramye abantu barizihirwa aho ku mugabane w'i Burayi."
"Mbishingira kandi ku buryo akomeje gukundwa ku mbuga zicuruza umuziki, urebye uburyo akomeje kumvwa kuri Audiomack biramuhamiriza uwo mwanya. Bihamywa kandi n'ibitaramo yakoreye mu bindi bihugu nk'U Burundi. Twageze muri icyo gihugu dusanga bakunda indirimbo ye imaze imyaka irenga icumi, ukagira ngo yasohotse ejo!"
Muyoboke Alex ahamije The Ben mu gihe ku mbuga nkoranyambaga hakunda kuvuka impaka zihanganisha The Ben na Bruce Melodie, bamwe bafata uruhande rumwe abandi bakaguma hagati.
The Ben we akomeje gukora ibitaramo byamamaza album ”Plenty Love” yasohotse mu ntangiriro za 2025. Nyuma yo kuva muri Canada no mu Burayi, azataramira i Kampala ku wa 17 Gicurasi 2025.
What's Your Reaction?










