Ngiye gukorera ku muvuduko mwifuza! Menya ibyo Marina agiye gukora

Umuhanzikazi nyarwanda, Marina Deborah yavuze ko mu minsi iri imbere atazongera gutera irungu abakunzi b’umuziki we kuko agiye gukorera ku muvuduko udasanzwe.

Dec 3, 2024 - 18:47
Dec 4, 2024 - 21:14
 0
Ngiye gukorera ku muvuduko mwifuza! Menya ibyo Marina agiye gukora

Marina amaze gusoza igitaramo yakoreye mu Karere ka Nyaruguru ku kibuga cya Ndago cyabaye mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga, ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 02 Ukuboza 2024, yavuze ko bimwe mu bigiye guhinduka kuri we ari ugukorera ku muvuduko abakunzi b’umuziki bamwifuzaho.

Uyu muhanzikazi yagiriwe icyizere ashyirwa mu bahanzi bataramye mu bitaramo bitandukanye byakozwe mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga no kurwanya virusi itera SIDA, bakaba bataramiye i Nyaruguru bavuye i Rubavu.  

Marina wavuze ko ari ubwa kabiri yari ageze muri ako karere ka Nyaruguru, yahamije ko agiye gukora cyane kurusha uko yakoraga.

Yagize ati:”Ngiye gukorera ku muvuduko mwifuza, nshyire hanze indirimbo hadaciyemo igihe kirekire, nyine ibintu bigiye kugenda neza, ntabwo ndibubicishe irungu muri iki gihe.’

Marina ukunzwe mu ndirimbo Mon Bebe, Twivuyange na Avec Toi, yakomoje ku mihigo afite mu mwaka utaha wa 2025.

Ati:”Mu minsi iri imbere mbafitiye ibitaramo bitandukanye […] ntekereza ko mu mwaka utaha wa 2025 ari bwo nzashyira hanze album yanjye! Ni umwaka nzashyiriramo hanze kandi indirimbo nakoranye n’abandi bahanzi bo mu Rwanda n’ab’imahanga.”

Uyu muhanzikazi nyarwanda ukubutse muri Nigeria akundwa n’abatari bake. Umwe mu bahanzi b’abanyabigwi mu muziki nyarwanda, Kitoko aherutse kubwira RTV ko yumva Marina nk’umuhanzikazi ufite ijwi ridasanzwe ritigeze rigirwa n’undi muhanzikazi nyarwanda.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow