Yemi Alade yahishuye ukuntu yitwara ku bamunenga
Yemi Alade yavuze ko umunsi ku wundi ahura n'abamunenga ko nta mpano y'umuziki agira abandi bakamuziza imyumvire ye, ariko akabirengagiza.
Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Nigeria, Yemi Alade yavugiye i Lagos ko agenda ahura n'abamunenga ku myumvire ndetse n'impano ye, ariko intwaro yitwaza ni ukubirengagiza agakomeza akikorera umuziki.
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 17 Nyakanga 2024 i Lagos muri Nigeria, Yemi Eberechi Alade uzwi mu muziki nka Yemi Alade ari kumvisha abantu alubumu ye nshya yise 'Rebel Queen' yahishuye ko abantu usanga bamubwira amagambo amukomeretsa, ariko akayarenza ingohe.
Yagize ati:"Hari abantu baza imbona nkubone cyangwa bagaca ku mbuga nkoranyambaga, maze bakambwira amagambo mabi. Njye ntabwo nita kuri ayo magambo anca intege. Ndimo kubaho ubuzima bwanjye kuko nzi ko ari bwo bwonyine mfite."
"Iyo mbonye ayo magambo mabi, nyarenza ingohe kuko nzi ko buri muntu avuga ibyo ashaka."
Yemi Alade w'imyaka 35, akunda kugarukwaho ko agize iyo myaka atarashinga urugo, bakamushinja kugira umuco wo kubenga abasore.
Yemi Alade amaze imyaka irenga 15 mu muziki
What's Your Reaction?










