Intore Massamba yacyeje Kidum Kibido
Umuhanzi uririmba indirimbo za gakondo, Masamba Intore yatangaje ko Kidum Kibido ari mu bantu bagize uruhare runini mu ntangiriro z’urugendo rw’iterambere rye ry’umuziki mu buryo budasanzwe.
Ibi Masamba yabigaragaje kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Gashyantare 2026 mu kiganiro n’itangazamakuru gitegura igitaramo cy’umuhanzi Yvan Muziki cyo kwizihiza umunsi w’abakundana uzwi Saint Valentine giteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatanu.
Muri iki kiganiro cyaberaga mu nyubako ya Kigali Universe , Masamba yerekanye Kidum nk’umunyabigwi w’umuziki wo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba kandi ko akwiye kwigirwaho byinshi n’abato bakizamuka mu buhanzi .
Aho yagize ati:”Uyu ni Legend (Umunyabigwi), sinzi niba namuvuga bihagije kugeza ku rwego byagakwiye ariko ni umuntu ufasha benshi kandi ukwiye gufatirwaho urugero rwiza n’abakizamuka.”
What's Your Reaction?







