Ayra Star yakabije inzozi yahoranye kuva akiri muto
Umuhanzikazi Rihanna w’ikirangirire muri muzika yemereye Ayra Star wahoze ufite inzozi zo gukorana indirimbo na we nk’umuntu yakuze afana kandi amufata nk’icyitegererezo mu muziki, amubwira ko yifuza ko bakorana indirimbo.
Ayra Star, umwe mu bahanzikazi bakunzwe mu muziki wa Africa muri rusange, nyuma y’igihe kirekire ahora agaragaza ko yifuza kuzakorana indirimbo n’umuherwekazi akaba n’ikirangirire mu muziki, Rihanna nk’umuntu yakuze afata nk’intangarugero kuri we. Kuri ubu Ayra Star ari mu byishimo bidasanzwe kuko yamaze kwererwa ko bakorana indirimbo.
Mu kiganiro Rihanna yagiranye na Ayra Star ubwo bahuriraga mu mujyi wa London mu birori byiswe 'The fenty show', yavuze ko yahoze yumva amakuru kuri Ayra Star ariko atamuzi, ariko nyuma aza kumumenya birushijeho ubwo mubyara we yamumubwiragaho birambuye akamubwira ko ari umukobwa ufite ijwi ryiza kandi w’umuhanga, bituma nawe yifuza kumenyana na we.
Rihanna yabajije uyu mukobwa niba hari indirimbo yaba yarakonye na Tems amubwira ko bazifitanye ariko nta nimwe irajya hanze gusa zirajya hanze vuba cyane, amusaba ko yakongera igitero cye mu ndirimbo ye ubundi akazamuhamagara na we akaririmbamo.
What's Your Reaction?










