DJ Fernando yasubije abagereranya ibyo yakoze n’ibya Davis D
DJ Fernando washinjwe n’abakunzi b’umuziki ko indirimbo aherutse gushyira hanze yitwa ‘Kazima Imana Inkunda’ yayishishuye iya Davis D yitwa ‘Itara,’ yavuze ko abantu bakwiye kumenya ko umuntu ashobora gutekereza icyo undi muntu yatekereje.
Umuhanzi wo mu gihugu cy'U Burundi, DJ Fernando umaze iminsi ashinjwa ko indirimbo ye ‘Kazima Imana Inkunda’ ari iyo yashishuye iy’umuhanzi wo mu Rwanda, Davis D, yavuze ko abantu bakwiye kumenya ko ibintu byinshi bikorwa uyu munsi ubisanga mu mateka.
DJ Fernando wamenyekanye cyane ku ndirimbo yitwa ‘BELLISSIMA,’ ubu akaba yarayikurikije izindi zirimo; ‘Korazon’ na ‘Kazima Imana Inkunda.’ Iyo aherutse gushyira hanze yararikoroje cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu bumva umuziki umunsi ku wundi, bavuga ko yumvikana mu mujyo nk’uw’indirimbo ya Davis D yitwa ‘Itara.’ DJ Fernando yabasubije ko bakwiye kumenya ko nta kintu gishya cyiri kuzanwa.
Yagize at:”Abantu bavuga ko nta kintu gishya ku Isi. Ushobora gutekereza ikintu ugasanga hari undi muntu wagitekereje ndetse yaragishyize no mu bikorwa. Wagikora bakavuga ko wakoze icyo cye! Muri ubu buhanzi usanga nta kintu cyitagarutsweho mu myaka yashize. Reba filime zitandukanye zikorwa, usanga hari ingingo ziri kugarukwaho kandi zari zarakinwe mu gihe cyatambutse.”
“Abantu bafite ububasha bwo kuvuga uko bumvise igihangano! Ni ibintu bibaho umuntu usanga avuga uko yumvise indirimbo. Nanjye nshobora kuvuga uko numvise indirimbo runaka!”
Iyi ndirimbo ‘Kazima Imana Inkunda’ ya DJ Fernando iri mu zikunzwe, dore ko imaze kurebwa inshuro zirenga ibihumbi 700 ku rubuga rwa YouTube mu byumweru bitatu imaze ishyizwe hanze.
DJ Fernando ni umwe mu bahanzi bakunzwe
Indirimbo yitwa 'Itara' ya Davis D ni imwe mu ndirimbo ze zakunzwe ku rubuga rwa YouTube
What's Your Reaction?










