Fireboy DML yahishuye ikintu yabanza gukora mbere yo kugura indege

Umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria, Fireboy DML yavuze ko ataraba umuherwe kubera ko mama we akiba mu nzu nto.

Apr 24, 2025 - 13:53
Apr 24, 2025 - 14:25
 0
Fireboy DML yahishuye ikintu yabanza gukora mbere yo kugura indege

Adedamola Oyinlola Adefolahan uzwi mu muziki nka Fireboy DML yeruye avuga ko agishaka kubakira inzu nziza mama we, bityo kubera atarabikora yumva ataraba umukire.

Uyu Fireboy DML uzwi mu ndirimbo Peru, Bandana, Like I Do, yavuze ko ataraba umuherwe kuko agifite byinshi byo gukorera mama we.

Yagize ati:"Ntabwo ndaba umukire kuko mama aracyaba mu nzu nto iherereye i Abeokuta."

Fireboy DML yagarutse ku gihe yigeze gusangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ifoto ari ku kibuga cy' indege, ahagaze imbere y'indege, umuntu umwe arahaguruka abeshya ko uwo muhanzi yaguze indege kandi mu by'ukuri atarageza ku rwego rwo kuyigondera.

Ati:"Hari igihe nasangije abakoresha imbuga nkoranyambaga ifoto mpagaze imbere y'indege, umuntu arabeshya ngo naguze indege kandi ubu ndacyafite urugendo rwo kugera kure."

Yakomeje avuga ko mama we akibona iyo foto yamwoherereje ubutumwa aramushimira ngo yageze ku rwego rwiza kumbe yabeshywe.

Ati:"Mama amaze kubona ibyo byavuzwe ku mbuga nkoranyambaga yampaye ubutumwa bunshimira ko naguze indege kandi byari ibihuha. Nahise musubiza ko bamubeshye, ntatinyuka kugura indege kandi ntaramukura mu nzu nto abamo."

Fireboy aratekereza ibyo mu gihe hari abana babona amafaranga bakikiza ntibasubire inyuma ngo bazamure ubukungu bw’ababyeyi babo. Ugasanga umubyeyi abayeho nabi kandi undi yirirwa arya iraha.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow