Davido yategetswe n'urukiko kwishyura akayabo k'amafaranga
Umuhanzi David Adedeji Adeleke uzwi mu muziki nka Davido, yaciwe akayabo k'amafaranga angana na biliyoni ebyiri z'ama-Naira n'urukiko rwisumbuye rwa Delta State kuri uyu wa gatanu, azira kutubahiriza amasezerano.
Mu kwezi kwa Mata 2023, Sosiyete ya Brownhill Investment Company Limited yateguye iserukiramuco batumiramo Davido nk'umuhanzi ukomeye ngo azataramire abazitabira iki gitaramo mk'umwe mu bari bagezweho cyane bamwishyura amafaranga angana n'amadorari 94,500 gusa byaje kurangira Davido atagiye kubahiriza amasezerano bagiranye ntiyigera yikoza ahabereye igitaramo.
Ibi byaje gutera rwaserera dore ko uyu muhanzi yanze kwitabira iki gitaramo atigeze amenyesha abamuhaye ikiraka yewe nta n'impamvu yatanze yabimuteye. Kuba Davido atarigeze afata umwanya ngo yisobanure icyamuteye kwica amasezerano atabateguje akagenda agatera agati mu ryinyo byatumye iyi Company ihagarariwe na Amaju Pinnick wahoze ari perezida w'urugaga rw'umupira w'amaguru muri Nigeria arega Davido mu rukiko amushinja kwica amasezerano bagiranye nyamara yari yamaze kwishyurwa amafaranga yose.
Kuri ubu Davido yamaze gutsindwa urubanza urukiko rwemeza ko agomba kwishyura amafaranga angana na miliyoni 30 z'ama-Naira mu minsi irindwi gusa, aya akaba azayishyura nk'indishyi y'akababaro ndetse no gufasha kwishyura iyi company ibyatanzwe byose batanga ikirego mu nkiko. Muri rusange Davido agomba gutanga angana na biliyoni ebyiri z'ama-Naira harimo no kwishyura ibyangiritse byose.
Gusa na none impande zombi zemerenyijwe ko amafaranga Davido yari yishyuwe mbere ntagere ahabereye igitaramo yo batazayamwishyuza, ahubwo ko agomba kuzajya gutarama mu rindi serukiramico bateguye rizaba ku wa 04 Ukwakira 2024 bigahwaniramo na $94,500 bari bamwishyuye mbere ntiyubahirize amasezerano.
What's Your Reaction?










