Kevin Kade wigeze guhomba miliyoni zirindwi ku ndirimbo, yagiriye inama bagenzi be
Umuhanzi Ngabo Richard wamamaye nka Kevin kade uri mu bagezweho muri iyi minsi abifashijwemo n’indirimbo ze zitandukanye yatangaje ko mbere yibwiraga ko kugira ngo indirimbo imenyekane kandi ikundwe bisaba kubanza gukora inkuru ibizwi nk’agatwiko kugira ngo uvugwe, gusa yaje gusanga yaribeshyaga, akagira inama abahanzi gukora inkuru ariko zikajyana n’indirimbo zikomeye.
Kevin Kade mu kiganiro yagiranye n’ Igihe yavuze ko hari igihe yigeze kugeramo buri uko agiye gushyira hanze indirimbo akabanza gutegura inkuru igomba kuvugwa mbere yayo ndetse iyo nkuru ikavugwa cyane gusa ku bw’amahirwe macye inkuru yaramenyekanaga ariko ntibigire ikintu na kimwe bifasha indirimbo mu buryo bwo kuba yamenyekana. Gusa avuga ko yaje kugera igihe akabivamo, aza gusanga ikintu yaburaga ari indirimbo zari zifite ubushobozi bwo kumenyekana.
Mu mwaka wa 2022, nibwo havuzwe inkuru ko Kevin Kade yaba ari mu rukundo n’umukobwa witwa Briana byari bizwi ko ari umukunzi wa Harmonize. Kade yemeye ko yahuye n’uyu mukobwa akamusaba ko bakora inkuru ivuga ko bari mu rukundo umukobwa arabimwemerera ariko ntaho byari bihuriye n’ukuri, ibi byose byari bigamije kugira ngo indirimbo yiteguraga gushyira hanze yitwa ‘Nana’ yakoreye I Dubai ivugwe gusa ntibyamuhiriye kuko byaje kurangira n’ubundi imuhombeje asaga miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda yari yayishoyemo ari nacyo gihombo yagize kuva yatangira umuziki.
Kevin wemera ko ari mu bahanzi bamaze igihe kinini bakoresha ubu buryo bwo gukora inkuru z’ibihuha kugira ngo bavugwe, avuga ko inkuru ziba zikenewe kuko nazo zigira uruhare runini mu kuzamuka k’umuhanzi, cyane ko bituma abantu bakumenya neza ndetse bakakwiyumvamo kuko inkuru zawe ziba zihora mu matwi yabo.
Gusa nanone ku rundi ruhande avuga ko inkuru igomba kujyana n’indirimbo kandi nziza ifite ubushobozi bwo kuba yamenyekana kuko iyo ntabwo ifite n’ubundi usanga inkuru ariyo imenyekanye ariko indirimbo yo ikaburirwa irengero. Kuri Kade we ahamya ko umuhanzi agomba gukora indirimbo ndetse n’inkuru icyarimwe.
What's Your Reaction?








