Davido yavuze impamvu yahinduye imyitwarire nyuma yo kurushinga na Chioma

Umufana yabajije Davido icyatumye ahindura imyitwarire nyuma yo gushaka umugore, Chioma mu buryo bweruye, na we ahita amusubiza ko hari icyo agamije mu bazamukomokaho.

Sep 3, 2024 - 18:23
Sep 4, 2024 - 05:53
 0
Davido yavuze impamvu yahinduye imyitwarire nyuma yo kurushinga na Chioma

David Adedeje Adeleke uzwi mu muziki nka Davido yabajijwe n’umufana we impamvu yahinduye imyitwarire amaze gushaka umugore, ahita amusubiza ko yahisemo kuba ikigero kiza.

Davido yamaze imyaka irenga icumi ari mu rukundo na Chioma bagira n’umugisha bibarukamo abana batatu ariko umwe witwa Ifeanyi Adeleke yitabye Imana mu mpera za 2022.

Ku wa 25 Kamena 2024, Davido na Chioma Rowland bafashe umwanzuro wo gukora ubukwe. Ni ubukwe bwishimiwe cyane kandi bwatwaye amafaranga menshi, bijyendanye n’amafaranga yashowemo kugira ngo bube ubw’igiciro ndetse bugende neza.

Nyuma y’ubwo bukwe, Davido yagiye ahindura imyitwarire ntiyakongera kwitwara nk’uko yitwaraga mbere, birimo gucyocyorana na bagenzi be b’abahanzi cyangwa kwijandika mu rukundo n’abandi bakobwa.

Ibyo byabonywe n’abamukurikira umunsi ku wundi, umwe muri bo yateye intambwe aca kuri X amubaza impamvu atakitwara nk’uko yitwaraga mbere, Davido ahita amusubiza ko ashaka kuba umugabo mwiza ubereye urugo.

Yagize ati:”Nyuma yo gufata icyemezo cyo gushinga urugo, ndimo ndagerageza kuba umugabo mwiza, umupapa w’urugero rwiza ku bana banjye. Mu by’ukuri , nahinduye uburyo nitwaragamo ndetse n’ubwo nakoragamo.”

Nubwo hari abandi bagore barimo Sophie Momodu bavuze ko babyaranye na Davido, Chioma Rowland ni we mugore uzwi neza ndetse wemewe wa Davido.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow