Nyuma ya Saza Africa, Papa Cyangwe yateguje indi Album

Papa Cyangwe ni umwe muba Raperi bakunzwe n'abatari bake muri muzika Nyarwanda, nyuma yo gushyira hanze album yise Saza Africa akaba yitegura gushyira hanze, indi album.

Nov 9, 2023 - 15:23
Nov 9, 2023 - 15:38
 0
Nyuma ya Saza Africa, Papa Cyangwe yateguje indi Album

Uyu muhanzi ubwo yaganiraga na Igisubizo.com yatangaje ko iyi album yise Live and Die. Izaba iriho indirimbo zitandukanye ndetse akaba yizeza abakunzi be ko bazayikunda kuko yashyizemo imbaraga zose zishoboka kugirango ibashe kunyura abakunzi b'umuziki we.

Atangaza ko iyi album izaba iriho abahanzi batandukanye, bakunzwe na benshi, akavuga ko iyi album izajya hanze mu Ukuboza 2023 ariko yirinda gutangaza amatariki nyayo.

Iyi Album ikaba ari iya kabiri nyuma ya Saza Africa, yari iriho abahanzi bakomeye nka Double Jay kuva i Burundi ndetse na Social Mula, iriho kandi indirimbo zakunzwe cyane nka Bambe yakoranye na Social Mula n'izindi zitandukanye.

Papa Cyangwe akaba yaratangiye kwigarurira abakunzi ba muzika nyarwanda mu mpera za 2020 aho yakoraga ibiganiro bitandukanye kuri za TV zikorera kuri YouTube ibiganiro bye bigakundwa na benshi ari nako akora indirimbo zitandukanye nazo zigakundwa na benshi. 

Papa Cyangwe akunda gufatanya na begenzi be mu gukorana indirimbo dore ko mugihe amaze mu muziki yakoze indirimbo nyinshi afatanyije n'abandi bahanzi, ikindi kandi akunze no gufasha abahanzi bagitangira gukora umuziki, bityo bikaba biri mu bituma akundwa n'ingeri zose.

Kuri ubu afite indirimbo nshya zirimo izo yakoranye n'abandi bahanzi ndetse n'indirimbo ye iri gukundwa na benshi yitwa Mubigori yakoreye muri B&G Records ikoreramo Producer Yeweeh ari nawe watunganyije iyi ndirimbo mu buryo bw'amajwi.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow