Huye: Ruti Joel yahishuye impamvu yaserutse nk'intore
Mu iserukiramuco rya 'MTN Iwacu na Muzika,' Ruti Joel yaserukanye na bamwe mu basore bo mu Bihame by’Imana bikwije gitore babikora kubera amateka ya Butare (Huye).
Umuhanzi nyarwanda Ruti Joel wihebeye indirimbo zishingiye kuri gakondo ni umwe mu bahanzi bari kuririmba mu iserukiramuco rya 'MTN Iwacu Muzika 2024.' Uyu musore waserutse yambaye nk'intore yavuze ko yabikoze kubera ko azi neza amateka ya Butare ko wari umujyi w'intore.
Ruti Joel wataramye akurikira umuhanzikazi Bwiza yahishuye ko mbere yuko aza gutaramira i Huye yabanje yisunga amateka yaho maze yambara ajyanishije na yo.
Yagize ati:"Buriya icyo nkora njyerageza kureba imiterere y'akarere ngiyemo (...) buri gice cy'U Rwanda gifite umwihariko mu mibyinire n'imiririmbire, ni yo mpamvu ngerageza kubimenya kugira ngo nze kwitwara neza ku rubyiniro."
"Uyu mujyi wa Huye na Nyanza wahoze ari igicumbi cy'intore, basogokuruza bacu ni ho bitorezaga (...) hano habaga intore ziteye ubwoba, rero naje ari nko kubashimisha no gusigasira umuco."
Ruti Joel washyize hanze umuzingo w'indirimbo (album) yise 'Musomandera' mu mwaka wa 2023, ni we muhanzi uririmba indirimbo zishingiye kuri gakondo uri gutaramira abitabira iserukiramuco rya 'MTN Iwacu Muzika 2024.'
Ruti Joel yaserukanye n'abosore bamufashije gutaramira abari i Huye
What's Your Reaction?










