The Weeknd yagurishije amatike mu isaha, hasigara abasaga igice cya miliyoni batayaguze

Umuhanzi The Weeknd yongeye kugarukwaho kubera yashyize amatike ku isoko y'igitaramo azakorera muri Brazil ashira isaha itaruzura, hakaba hari hakiri abakiyakeneye bagera hafi y'igice cya miliyoni.

Jul 26, 2024 - 08:17
Jul 26, 2024 - 10:22
 0
The Weeknd yagurishije amatike mu isaha, hasigara abasaga igice cya miliyoni batayaguze

Umuhanzi Abel Tesfaye uzwi mu muziki nka The Weeknd yongeye kwandika amateka ubwo yashyiraga amatike ku isoko y'igitaramo azakorera mu gihugu cya Brazil ahitwa Estadio Morumbis, agashira kugurishwa isaha itaruzura. Ni ibintu byasize hari abakunzi b'umuziki bagera ku bihumbi 400, batayaguze.

The Weeknd ufite inkomoko mu gihugu cya Ethiopia, ariko akaba yarakuriye muri Canada, hanamuhesha igikundiro mu muziki, yanditse amateka avuguruye, ubwo abashinzwe kugurishwa amatike y'igitaramo azakorera mu majyepfo y'Amerika mu gihugu cya Brazil, bayashyiraga ku isoko, akagurwa nk'amasuka, bituma ashira mu gihe cyitageze no mu isaha.

Hahise hamenyekana ko hasigaye abantu bagera ku bihumbi 400 bashakaga kuyagura, ariko ashira batarayabona.

Biteganyijwe ko The Weeknd ukunzwe mu ndirimbo Blinding Lights, I Feel it Coming, na Popular, azakorera igitaramo mbaturamugabo mu gihugu cya Brazil, ahitwa São Paulo, muri sitade izwi nka Estadio Morumbis, ku wa 07 Nzeri. 

Iyi sitade ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 66, 795. Izi ni intebe zirimo, ariko iyo ari igitaramo bongeramo n'izindi ntebe ku buryo imyanya ishobora kwiyongera.

The Weeknd yanditse amateka avuguruye, amatike y'igitaramo azakorera i São Paulo ashira isaha itaruzura

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow