Umuraperi Sean ‘P Diddy’ Combs yatawe muri yombi
Nyuma y’ibirego bimushinga ihohotera rishingiye ku gitsina, umuraperi mpuzamahanga P Diddy yamaze gufungwa.
Umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, P Diddy yafungiwe muri hoteli ya Manhattan ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 16 Nzeri 2024, azira abagore bamushinja ko yabakoreye ihohotera rishingiye ku gitsina.
Itabwa muri yombi rye ryahamijwe n’Umushinjacyaha wo muri Amerika, Damian Williams wagize ati:”Hashingiwe ku birego bijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, abagenzacyaha bataye muri yombi umuraperi Sean ‘P Diddy’ Combs.”
“Tubijeje ko tugomba kubagezaho amakuru arambuye kuri ibyo birego ashinjwa.”
P Diddy w’imyaka 54 wamenyekenye cyane mu njyana ya hip hop dore ko yambukiranyije ibinyejana, kuva mu cya 20 kugeza mu cya 21, yababaje umunyamategeko we witwa Marc Agnifilo.
Yagize ati:”Tubabajwe n’iryo tabwa muri yombi rya P Diddy, twizeye ko baza gushyira mu kuri bakamurekura.”
“Reka mbabwire, P Diddy ni umunyamuziki mwiza, umushabitsi, umugwaneza, umugabo wita ku muryango, akaba amaze imyaka irenga 30 yubaka ubwami bugamije kuzamura umuryango mugari w’abirabura.”
Uyu munyamategeko yahamije ko P Diddy atari intungane ariko atari n’umunyabyaha. Ubu ashishikajwe no kurinda izina rye amuburanire kugeza atsinze ibyo birego.
Ibyo bije nyuma yuko Igisubizo.com yabonye amakuru ko umuhanzikazi akaba n’umurika imideli wanakundanye na P Diddy hagati y’umwaka wa 2007 na 2018, Cassie yafashe umwanzuro ku wa 16 Ugushyingo 2023, atanga ikirego cyimushinja ihohotera rishingiye ku gitsina.
Nyuma haje kujya hanze amashusho P Diddy akubita imigeri, inshyi n’ingumi Cassie. P Diddy yahise afata umwanzuro asaba imbabazi kuri ayo makossa yakoze.
Mu minsi yakurikiye hakomeje kujya hanze abandi bakobwa bamushinja ko yabahohoteye, uheruka ni Dawn Richard. Ibirego bimushinja ihohotera bimaze kurenga 7.
P Diddy yamaze gutabwa muri yombi
What's Your Reaction?










