Ama G The Black yahakanye ibyo P-Fla yamuvuzeho

Umuraperi Amani Hakizimana uzwi nka Ama G The Black, yatangaje ko nubwo yubaha kandi yemera gukorana n’itsinda rya Tough Gang, atigeze asaba kuba umwe mu bagize iri tsinda ryanditse amateka akomeye muri Hip Hop nyarwanda.

Feb 12, 2026 - 09:22
Feb 12, 2026 - 10:49
 0
Ama G The Black yahakanye ibyo P-Fla yamuvuzeho

Tuff Gang ifatwa nk’imwe mu matsinda akomeye yabayeho mu muziki w’u Rwanda, igizwe na Fire Man, Green P, Bull Dogg, Jay Polly witabye Imana na P Fla. Izina ryayo rifite igisobanuro gikomeye mu mateka ya rap nyarwanda.

Mu mwaka ushize nibwo P Fla yatangaje ko Ama G The Black yaba yarigeze kumusaba kwinjira muri Tuff Gang nk’umunyamuryango wa gatandatu.

Mu kiganiro One On One yagiranye na shene ya Youtube Narababwiye , Ama G yahise ahakana ayo makuru, avuga ko atigeze asaba kuba umwe muri iri tsinda.

Yagize ati: “Niba ari umushinga w’indirimbo, twakorana. Niba ari igitaramo, twahurira ku rubyiniro. Ariko sinshobora kuba umwe mu bagize itsinda muvuga.”

Yongeyeho ko umuntu wenyine washoboraga gusobanura neza ibyavuzwe na P Fla ari Jay Polly, witabye Imana.

Ati: “Umuntu wari gusubiza icyo kibazo ntakiriho, ni yo mpamvu nahisemo kutagisubiza. Bavuga ko nasabye kwinjira, ariko nasabye nde? Uwari kumfasha gusobanura ibyo yaravuze ntakiriho.”

INDI NKURU WASOMA : Imbamutima z’umufana wa Manchester United wereweho n’umusats

Ama G The Black yatangiye kumenyekana cyane mu 2012 binyuze mu ndirimbo nk' 'Uruhinja' yateje impaka nyinshi ndetse igera n’aho imushyira mu bibazo by’amategeko.

Nubwo iyo ndirimbo itahise igera kure ku rutonde rw’izakunzwe, yakomeje gukora cyane kugeza mu 2013 ubwo yasohoraga 'Ndamukunda', indirimbo yamuhinduriye ubuzima mu muziki.

 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow