Ray G yatunguranye aririmbira mu gitaramo cya Omega 256
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Nzeri 2025, umuhanzikazi Omega 256 ukorera umuziki we muri Uganda gusa akaba afite n'inkomoko mu Rwanda, ni bwo yakoreraga igitaramo cy'amateka kuri Lugogo Cricket Oval.
Murerwa Shamim, amazina nyakuri ya Omega 256, yakoraga iki gitaramo nyuma y'uko cyari kuzaba muri Gicurasi uyu mwaka gusa kiza kwimurirwa muri Nzeri. Ni igitaramo cyitabiriwe n'abantu benshi barimo na Eddy Kenzo uyobora ihuriro ry'abahanzi muri Uganda, umubyeyi(Papa) wa Omega, Cindy Sanyu, itsinda rya B2C, n'abandi.
Ni igitaramo byari byitezwe ko kigomba gutangira ku isaha ya saa cyenda z'igicamunsi ku isaha ya Kampala, Uganda, bikaba saa munani z'i Kigali mu Rwanda.
Mbere y’uko iki gitaramo kiba, benshi bibazaga niba umuhanzi Ray G witwa umwami mu Burengerazuba bwa Uganda, azitabira ndetse akaririmba mu gitaramo cya Omega 256 na we witwa umwamikazi muri iki gice. Ubwo Omega yakoranaga ikiganiro kuri 'TikTok live' na Bruno K, yari yatumiye Ray G avuga ko yagiye amufasha mu bitaramo bitandukanye, bityo na we akwiye kuzaboneka mu cye.
Ray G yatunguye benshi ubwo yageraga ku rubyiniro mu gitaramo cya Omega 256
Aba bahanzi basanzwe bahanganishwa ahanini n'abakunzi babo, biturutse ku gitaramo Ray G yakore kuri Lugogo muri Gicurasi 2024, gusa Omega 256 ntacyitabire ahubwo akajya gukora ikindi yari afite mu gace ka Ishaka.
Kuri iyi nshuro nyuma y'uko byari bimaze igihe byibazwa n'abenshi, Ray G yatunguranye agaragara mu gitaramo cya Omega 256 ndetse agera no ku rubyiniro mu gihe gito, aririmba indirimbo zirimo 'Owe'ishe' iri kuri EP yise Checkmate aheruka gushyira hanze.
Omega 256 yazanye umubyeyi we Papa ku rubyiniro
Uretse Ray G kandi abahanzi barimo Cindy Sanyu wakoranye indirimbo 'See You Tonight' na Omega 256, igezweho cyane muri Uganda, na we yamusanze ku rubyiniro bafatanya kuyiririmbana. Abahanzi bagize itsinda rya B2C na bo bakoranye indirimbo 'Party' na Omega 256, bafatanyije na we gususurutsa imbaga yari yitabiriye kuri Lugogo Cricket Oval.
Muri iki gitaramo cy'amateka kuri Omega 256 kandi, abahanzi bandi benshi biganjemo abo mu Burengerazuba bwa Uganda, bamufashe kuririmba ku rubyiniro.
Eddy Kenzo uyobora ihuriro ry'abahanzi muri Uganda na we yari yitabiriye
What's Your Reaction?










