Abanebwe bave mu nzira! Patycope yiyamye abavuga ko gushora mu muziki bimeze nko kujugunya amafaranga mu bwiherero

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, Patycope yahaye gasopu abakomeje gucira urubanza ibijyanye no gushora mu by'umuziki. Ni nyuma yuko Coach Gael washoye mu by'umuziki agira uruhare mu ishingwa ry'inzu ya 1:55 AM yatanze ikimenyetso cyo kureka gutangamo amafaranga.

Apr 23, 2025 - 19:53
Apr 23, 2025 - 20:34
 0
Abanebwe bave mu nzira! Patycope yiyamye abavuga ko gushora mu muziki bimeze nko kujugunya amafaranga mu bwiherero

Rukundo Patrick uzwi nka Patycope akaba umwe mu bamaze igihe mu muziki nyarwanda akabarizwa mu bawuteza imbere, yavuze ko atemeranya n'abavuga ko gushora amafaranga mu muziki nyarwanda ari ukuyapfusha ubusa. Ni mu gihe bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kuvuga ko kuwushoramo ari uguhomba.

Ibyo Patycope yabivuze aciyemo ku mbuga nkoranyambaga ahamya ko akorera umuziki ndetse umutunze.

Yagize ati:"Ntabwo numva kimwe n'abavuga ko gushora amafaranga mu muziki nyarwanda ari uguta inyuma ya Huye, dukora ibiteza imbere umuziki nyarwanda kandi biradutunze.”

"Niba wumva ko bikunaniye, ntuzasenye ibyo twubatse."

Patycope yasoje avuga ko abadashoboye bagomba kuwuvamo.

Ati:"Abanebwe bajye bava mu kibuga, abashoboye bakore akazi."

Abivuze nyuma ya Coach Gael wavuze ko nyuma y'igihe atanga amafaranga ubu agiye kwirebaho.

Yagize ati:"Natanze amafaranga menshi, mfasha abatari bake mbagirira impuhwe ntabishyuza. Ubu ni igihe cyanjye ngiye kwirebaho."

Nyuma inzu ye ya 1:55 AM yasohoye itangazo rivuga ko ikomeje gukora ibijyanye n’umuziki ariko nta muhanzi igundira, ushaka kugenda amarembo arafunguye.

Abakurikiranira hafi umuziki bakomeje gutekereza ko gushora mu muziki ari ukwitera umwaku kuko nta kintu abantu bakuramo.

Bari kugendera ku bandi bashoramari bashoye mu muziki bikarangira bazinze ibirago n'inzu zatunganyaga umuziki zigafunga izindi zikagenda biguru ntege nka Super Level, Ladies Empire, TB Music na The Mane.

Patycope yavuze ko abanebwe bakwiye kuva mu muziki nyarwanda abakomeza bagakomeza

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow