Umugabo usa na P Diddy yokejwe igitutu

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga wo muri Kenya yagarutsweho n'abakoresha urubuga rwa TikTok bamusaba ibisobanuro kubera asa na P Diddy uri gushinjwa ibyaha by'ihohotera rishingiye ku gitsina.

Oct 4, 2024 - 13:14
Oct 5, 2024 - 09:52
 0
Umugabo usa na P Diddy yokejwe igitutu

Amashusho yashyizwe ku rubuga rwa TikTok aragaragaza umugabo ubwirwa n'abarukoresha ko asa na P Diddy, bamusaba kwisobanura aho ahuriye n'umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, P Diddy uri gushinjwa ibyaha birimo ihohotera rishingiye ku gitsina, we abasubiza ko ariko yivukiye.

Ku wa 16 Nzeri 2024 nibwo umwe mu baraperi bakize kandi bakunzwe bo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Sean 'P Diddy' Combs yatawe muri yombi, ari gukurikiranwaho ibyaha byiganjemo ihohotera rishingiye ku gitsina.

Hashize iminsi abakoresha urubuga rwa TikTok bo muri Kenya basangizanya amashusho y'umugabo usa na P Diddy bakamusaba ko yakwisobanura ku isano afitanye na nyiri ubwite P Diddy.

Mu mashusho ari kuri konti y'uwitwa Juakali Reviews agaragaza uwo mugabo ari kugaruka kuri ibyo byamuvuzweho.

Yagize ati:"Mu buryo bugaragara, hari ukuntu njya gusa n'umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Sean 'P Diddy' Combs. Umuntu iyo andebye yirukanka ntanyitegereze neza abona nsa na we. Njye ni ko navutse. Nabonye ibitekerezo byinshi by'ahantu babonye amashusho yanjye, nabashije gusubiza bike muri byo, ibindi mubihe uwo muvuga ko dusa (P Diddy)! Nabonye hari uvuga ko nta kibuze muri Kenya harimo na P Diddy!"

"Haba hari abansebya, haba hari abatansebya, ntacyo bintwaye!"

Uyu mugabo ahamya ko kuba asa na P Diddy bizamwongerera abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ndetse akagira n'amafaranga abikuramo.

Si we muntu gusa wo muri Kenya usa n'icyamamare kuko hari undi usa n'umuhanzi wo muri Nigeria, Ruger. Ku wa 03 Kanama 2024, Ruger yataramiye muri Kenya aboneraho n'umwanya wo guhura n'uwo musore umwigana, amushimura ko akomeje kwamamaza izina n'ibikorwa bye muri Kenya.

Hari kandi undi musore usa n'umuhanzi wo mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Tanzania, Diamond Platnumz. Mu minsi yashize yigeze gukoresha uko ameze yaka abantu amafaranga ariko Diamond Platnumz amaze kubimenya yaramwihanangirije kutazongera kumwitwaza mu bikorwa by'ubwambuzi.

Ruger [wambaye imyenda y'umukara] yahuye n'umusore basa [wambaye umutuku]

 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow