Young Grace wari umaze imyaka hafi itanu atigaragaza yari ahugiye mu biki?
Umuraperikazi Abayizera Grace uzwi nka Young Grace umwe mu bakobwa bamaze igihe bakora umuziki avuga atigeze asezera umuziki ahubwo yabaye nk'aho awugendamo gake kubera ibindi bikorwa awufatanya na wo.
Young Grace watangiye kera umuziki abantu batabyumva neza dore ko yakoraga injyana yafatwaga nk'iy'ibirara byagera ku mukobwa we bikaba ibindi bindi ari nabyo byabaye kuri uyu muraperikazi wagiye avugwaho amagambo menshi amushinza uburara ndetse anamuca intege ariko kubera urukundo akunda ijyana Hip Hop n'umuziki muri rusange, ntiyigeze yita kubyo abantu bavugaga ngo abe yatekereza kuba yareka umuziki.
Uyu muraperikazi yari amaze iminsi asa n'uwavuye mu muziki burundu dore ko imyaka yendaga gushyika kuri itanu atakigaragara mu muziki yewe hari n'abari batakimwibonamo nk'umuhanzi cyane cyane ab'ikiragano gishya batakunze kumwumva cyane. Muri icyo gihe yasaga n'aho yazimye burundu hagiye havugwa byinshi bitandukanye birimo ko inganzo ishobora kuba yaramukamanye, kuba nta kintu gifatika yakuraga mu muziki n'ibindi ariko abenshi bagahuriza kukuvuga ko byose byatewe n'uko yibarutse akaba yarahise acika intege kuko hiyongereyemo inshingano za kibyeyi.
Young Grace yatangarije Radio Rwanda ko atigeze ava mu muziki yewe atigeze anagira ibyo bitekerezo byo kuba yawureka ahubwo ibikorwa bindi birimo ubuhinzi n'ubucuruzi ari byo yasyizemo imbaraga cyane bituma umuziki agabanya imbaraga yawushyiragamo ari yo mpamvu abantu batari bakiwumubonamo cyane gusa ntiyigeze atekereza kuba yawureka. Akomeza avuga ko abavuga ko kubyara ari byo bibyihishe inyuma atari byo kubera ko umwana ni mukuru rero nta kuntu yamubangamira.
Young Grace avuga ko kuri ubu yamaze gufata icyemezo cyo kugaruka kubera urukundo akunda umuziki ndetse mu kwezi kwa gatanu aratangariza abakunzi be byinshi kuri album ye ari gutegura avuga ko izaba irimo itandukaniro n'uburyo yakoragamo mbere kuko ubu hari ikigero cy'ubukure amaze kugeramo mu cyo yise 'Young Grace mukuru' ndetse ko abantu bakwiye kuyitegaho byinshi kuko izaba ari nziza.
What's Your Reaction?










