Yampano yavuze byinshi ku mashusho ye
Umuhanzi Yampano, yatangaje ko yamaze gutanga ikirego arega uwashyize hanze amashusho agaragaramo we n’umukunzi we bari gutera akabariro, ndetse anasobanura uko uwo arega yayabonye.
Kuva mu mpera z'icyumweru gishize ni bwo hatangiye kuvugwa cyane ku bijyanye n'amashusho y'uyu muhanzi Yampano n’umukunzi we bagaragara bari mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina.
Yampano aganira na The New Times, yavuze ko yamaze gutanga ikirego aregamo uwitwa Patrick Ishimwe uzwi nka Pazzo wasakaje ariya mashusho akaza gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga zirimo nka WhatsApp, Snapchat n'izindi.
Pazzo uregwa, yakoreshaga imbuga nkoranyambaga za Yampano, amufasha gusangiza abantu amashusho mato y’indirimbo akoreshwa mu rwego rwo kuzimenyekanisha.
Uyu muhanzi avuga ko ariya mashusho yayafashe muri Gicurasi uyu mwaka abyumvikanyeho n’umukunzi we ndetse icyo gihe yari akibana na Pazzo. Yampano uvuga ko ariya mashusho atari yayafashe ngo ajye hanze, mu mugambo ye ati "Njye n’umukunzi wanjye twafashe ariya mashusho mu buryo bw’ibanga turi twenyine."
Akomeza avuga ko kuva mbere atigeze agirana ikibazo n’uriya Pazzo, ndetse ko yashoboraga gufata telephone ye uko ashatse kuko ari we wakoreshaga imbuga nkoranyambaga ze.
Ati "Kuva nashyira hanze indirimbo 'Sibyange' yakomeje kumfasha gufata video ngufi kandi nkamwishyura 10% by’amafaranga nakuraga mu bitaramo."
Yampano avuga ko ikibazo cyatangiye kubaho hagati ye na Pazzo ubwo yamusabaga ko batandukana, kugira ngo abashe kubana n’umukunzi we, ndetse akanamusaba kureka no kugira uburenganzira kuri konti ze z’imbuga nkoranyambaga.
Yampano avuga ko nyuma y’iminsi micye Pazzo yimutse, hari inshuti ze zatangiye kumubwira ko uyu musore afite amashusho ye y’urukozasoni.
Ati "Nanjye ubwanjye naramwiyumviye muri 'Interview' yivugira ko yakuye 'video' muri telefone yanjye kandi ko yasheyarinze screenshot yayo inshuti zanjye mbere yuko ayisiba."
Avuga ko na we yaguye mu kantu ubwo ariya mashusho yatangiraga gucicikanaga ku itariki ya 09 n’iya 10, kandi agahamya ko byose ari umugambi wo kumwangiriza isura mu gihe yiteguraga no kujya mu gitaramo i Paris mu Bufaransa tariki 17 Ugushyingo.
Ati "Hari abanzi batifuza ko njya kuririmba i Paris. Barashaka kwangiza isura yanjye, akaba ari bo bashyize hanze iyi video..
"Sinshobora kwishyirira hanze video yanjye. Buriya ni ubuzima bwanjye bwite n’umuryango wanjye. Ntabwo ndi injiji yo kuba nakurura abantu nkoresheje uburyo nka buriya. Namaze kumenyekana."
Pazzo uregwa we ahakana ibyo ashinjwa, akanahakana ko atigeze abana na Yampano, ahubwo akavuga ko yari umujyanama we gusa mu by'umuziki we.
Yampano yavuye imuzi ibyo kujya hanze ku mashusho ye n'umukunzi we .
What's Your Reaction?










