Uwari umugore wa 2Face Idibia, Annie, yashyize avuga ikiri ku mutima we

2Face Idibia witwa Annie yavuze ko yasanze Idibia afite abandi bagore, amubyarira umwana we wa gatanu.

Jan 27, 2025 - 17:59
Jan 27, 2025 - 20:48
 0
Uwari umugore wa 2Face Idibia, Annie, yashyize avuga ikiri ku mutima we

Annie Macaulay Idibia wamenyekanye kubera kuba umugore w’icyamamare mu muziki wa Nigeria n’uw’Afurika, Innocent Ujah Idibia [2Face Idibia] yavuze ko yababajwe nuko uwo mugabo we yamwihenuyeho agatandukana na we kandi yari yaramwihaye wese amufata nk’urukundo rw’ubuzima bwe bwose.

Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 26 Mutarama 2025, umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria, 2Face Idibia wakunzwe mu ndirimbo: African Queen, See Me So na If Love Is A Crime, yaratunguranye aca ku rubuga rwa Instagram avuga ko yatandukanye n’uwari umugore we, Annie Idibia, batangiye kubana mu mwaka wa 2012.

Abantu benshi batangiye gukeka ko konti ye ya Instagram yaba yibwe ikamera nk’iya Justin Bieber iherutse kugaragaza ko Justin Bieber yaretse gukurikira umugore we, Hailey Bieber, bigaca igikuba bakagira ngo hari ikibi cyavutse mu rugo rwabo.

Nyuma Justin Bieber yaciye kuri Instagram avuga ko atigeze atekereza anakora igikorwa cyo kureka gukurikira umugore we ahubwo konti ye ya Instagram yari yibwe, yamaze kugaruka mu biganza bye ahita yongera aramukurikira.

2Face Idibia we yagarutse kuri Instagram ahamya ibyabaye avuga ko ari ukuri yamaze gutandukana n’umugore we ndetse bari mu nzira ya gatanya.

Umugore we, Annie, byamushenguye umutima atekerereza Isi uko yamusanze nuko amusize.

Ati:”Umwana wanjye wa mbere [imfura yanjye] yari umwana we wa gatanu.  Nashyingiranwe na 2Face Idibia mfite imyaka 15.”

Yakomeje avuga ko ari we mugabo wa mbere wamukozeho amwiyumvamo. Ati:”Ni we mugabo wa mbere wenyine wankozeho ndamukunda. Natunguwe no kumva ko afite abandi bagore n’abana!”

Ibizwi nuko 2Face Idibia afite abana barindwi (7) bafite bamama babo batandukanye bagera kuri batatu.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow