Jose Chameleone yahakanye ibyo gutanga imitungo ye ayiha abana be
Umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda, Jose Chameleone yavuze ko atazigera agaba imitungo ye igihe cyose akiriho.
Joseph Mayanja uzwi ku izina rya Jose Chameleone akaba umunyabigwi mu muziki w'Akarere k'Afurika y'i Burasirazuba no hanze yako, yavuze ko ibyo gutanga imitungo ye ayiha abana be bizaba nyuma y'urupfu rwe, aho kuyibaha akiriho.
Uyu muhanzi uri mu bihe byo gutandukana burundu n'uwahoze ari umugore we, Daniella Atim kubera ko mu minsi yashize yatanze ikirego cya gatanya mu rukiko rw'i Kampala, yitwaza ko babyaranye asaba guhabwa 60% y'umutungo wa Jose Chameleone, yitwaje ko ari we urera abana ibyo chameleon avuga ko bidakwiye kuko imitungo ye abana bazayigabana atakiriho.
Ni mugihe Mama wa Jose Chameleone aherutse kuvuga ko bazumvikana ariko ko inzu uyu mugore yifuza iri mu gace kitwa Sseguku, batazayimuha.
Cyera kabaye, Jose Chameleone yavuze ko atazigera atanga imitungo ye yaruhiye imyaka irenga 30. Yagize ati:"Nyuma yo kwitaba Imana nibwo njye nzagaba imitungo yanjye mu bana banjye. Ibyo kuyibaha ubu ntabyo nzakora."
Nyuma y'igihe babana, kubera amakimbirane yo mu rugo, kumuburira umwanya, agahinda gakabije, mu mwaka wa 2018, umugore wa Jose Chameleone, Atim yafashe abana be bajya kwibera muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. Avuga ko yagiye agiye adashaka no kwiyunga na we. Icyo ashaka ari gatanya.
Abo bombi barushinze mu mwaka wa 2008, batandukana ubwabo bamaze kubyarana abana batanu ari bo: Abba, Alfa, Alba, Amma na Xara.
Daniella Atim yafashe umwanzuro wo kutazasubirana na Jose Chameleone
Jose Chameleone na Atim batandukanye barabyaranye
What's Your Reaction?










