Nicki Minaj yashimiye Lil Wayne wahinduye ubuzima bwe
Umuraperikazi Nicki Minaj ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika yavuze imyato Umuraperi mugenzi we Lil Wayne wamubereye ikiraro cyimwambutsa akaba ageze ku rwego ariho ubu, ahamya ko ntacyo yaba ari cyo Lil Wayne adahari.
Aya magambo ashimagiza Lil Wayne yayamubwiye ubwo yamwakiraga ku rubyiniro mu gitaramo ‘Amid wild” aherutse gukorera muri America, amushimira uburyo yamufashije ubwo yinjiraga mu muziki akemera kumwakira muri label ye, ari byo byatumye aba uwo ari we kugeza ubu byose abicyesha Lil Wayne.
Yagize ati “Ntacyo ndi cyo mu gihe udahari. Ntitaye ku gihe maze muri uyu muziki, ntekereza ko ari wowe muraperi wa mbere ukiri muzima. Warakoze kumpindurira ubuzima.”
Nick Minaj yinjiye mu rugendo rw’umuziki we ahagana mu mwaka wa 2007, atangirira muri label ya Lil Wayne yitwa Young Money mu mwaka wa 2009, icyo gihe ni we warubaye umuhanzi w’igitsina gore wa mbere winjiye muri iyi label, aza kuba icyamamare abicyesha indirimbo ‘I Get Crazy’ yakoranye na Weezy muri 2009.
Billiboard yatangaje ko kugeza ubu Nicki Minaji ari we muraperikazi wa mbere w’ibihe byose ku isi wacuruje ibihangano bye kurusha abandi akaba yaramenyekanye mu ndirimbo nka Super bass, Right by my side, High school yakoranye na Lil Wayne n'izindi.
What's Your Reaction?










