Intare y'Ingore yahishuye ibyateza imbere sinema nyarwanda
Umukinnyikazi wa filime nyarwanda uzwi nka Intare y'Ingore yavuze ko mu myaka irenga 20 amaze akina filime yungutse byinshi aboneraho umwanya wo guha inama abandi zo guteza imbere sinema nyarwanda.
Uwamahoro Antoinette uzwi nk'Intare y'Ingore cyangwa se Umubyeyigito yavuze ko gukina muri filime umuco nyarwanda biri mu nkingi ya mwamba yo guteza imbere sinema nyarwanda.
Mu gihe sinema nyarwanda ikomeje gukorwa umunsi ku wundi ari na ko abayikora bashaka ko igera ku rwego rwisumbuyeho, Intare y'Ingore umazemo imyaka 27, ahamya ko amaze kuronka ubunararibonye bukomeye muri sinema dore ko yakiniye mu Rwanda ndetse no hanze yaho nk' uko yabitangarije BBC.
Yagize ati:"Abakinnyi ba filime dukwiye gutumbira iyo tujya. Ikindi niba tugiye gukina ku ruhando mpuzamahanga, dukine iby'umuco nyarwanda ntitwihindure; urugero nujya gukina muri Amerika kina umuco nyarwanda ukobona abone uri Umunyarwanda. Ntukine ngo bakubonemo Umunyamerika ahubwo ukine usa n'Umunyarwanda, ukubona abone uri uw'i Rwanda ukina umuco w'ino aha."
Abona ibyo byatuma abantu ba kure bamenya umuco nyarwanda ndetse bagakunda filime nyarwanda.
Intare y'Ingore yongeyeho ko sinema nyarwanda ikeneye n'impano nshya, bityo ababyeyi bagomba kureka abana bakagaragaza impano zabo kuko na we yize ubuganga, ariko si bwo akora ahubwo akijijwe na sinema.
What's Your Reaction?








