Papi Claver yavuze uburyo yashatse umugore utari inzozi ze
Umuririmbyi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Papi Claver , yatangaje ko kera yajyaga yumva azashaka umugore utazi kuririmba kugira ngo najya aririmba abone ari ibintu bidasanzwe.
Ni amagambo yatangaje ubwo yari mu kiganiro kuri Radio Kiss FM, avuga ko mu buto bwe yakuze yumva ko atazashaka umugore uzi kuririmba kugira ngo najya aririmba abone ari ibidasanzwe bitume amukunda cyane.
Yagize ati "Narinzi ko nzashaka umugore utazi kuririmba kugira ngo ninjya ndirimbo ajye yumva ari ibintu bidasanzwe bitume ankunda cyane."
Ni mu gihe ku ruhande rw'umugore we na we bafatanya umwuga wo kuririmba avuga ko yahisemo gushakana na Papi kuko yabonaga afite gahunda bityo ko iyo azuyaza gato yari guhita amucika.
Aba bombi batangiye buri wese aririmba ku giti cye mu makorali atandukanye, gusa nyuma y'aho biyemeje kubana nk'umugore n'umugabo, mu muhango wabaye ku wa 30 Ugushyingo 2019, nyuma baza kwiyemeza guhuriza hamwe impano zabo bashinga iri tsinda rimaze no gushinga imizi.
Ni itsinda riri muyakunzwe cyane hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo bigaragazwa n'uburyo abantu bakunda ibihangano byabo ndetse bakabikoresha ahantu hagiye hatandukanye ndetse nk'uko binagaragarira ku mubare wabareba ibihangano byabo bashyira ku muyoboro wabo wa YouTube wita Papi Claver & Dorcas.
Mu ndirimbo bakunze gushyira hanze inyinshi usanga ari iziganje mu rurimi rw'Igiswayili nk'iyitwa Tembea nami, Nimekuona n'izindi.
What's Your Reaction?










