Urwishe ya nka ruracyayirimo! Umugabo wa Rihanna, A$AP Rocky yasubijwe mu nkiko

Uwashinjaga umugabo wa Rihanna, A$AP Rocky, ko yamurashe, A$AP Relli ntiyashizwe, yongeye gutanga ikirego.

Feb 28, 2025 - 11:59
Feb 28, 2025 - 13:31
 0
Urwishe ya nka ruracyayirimo! Umugabo wa Rihanna, A$AP Rocky yasubijwe mu nkiko

A$AP Rocky, umugabo wa Rihanna, aherutse gutsinda urubanza yarahanganyemo na A$AP Relli amushinja kumurasa mu mpera za 2021, ntiyagarukiye aho kuko yongeye kwitabaza inzira z' inkoko arashaka ko Rocky ahamwa n'icyo cyaha.

Ku wa 19 Gashyantare 2025 nubwo urukiko rw' i Los Angeles rwanzuye ko A$AP Rocky ari umwere atigeze arasa uwari inshuti ye ndetse bahuriye mu itsinda rya A$AP Mob, A$AP Relli nk'uko yabimushinjaga.

Uyu mugabo ntiyanyuzwe ahubwo ku wa 26 Gashyantare 2025 ubucamazwa bwakiriye ubujurire bwe.

Relli avuga ko atabonye ubutabera kuko icyaha ashinja Rocky yacyimukoreye mu mpera za 2021.

Ubwo bujurire bwe bwashyizwe ku wa 12 Mutarama 2026. Icyo gihe we na Rocky bazagaruka mu rukiko bongere baburane.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow