Yolo The Queen yapfukamishije umuraperi wo muri Amerika, Quavo (Amafoto)

Umwe mu banyarwandakazi bamaze kubaka izina rikomeye ku mbuga nkoranyambaga, Yolo The Queen yahishuye ko ajya aganira n’umuraperi wo muri Amerika Quavo, amusaba gusenga kugira ngo amusangize abamukurikira.

Aug 27, 2024 - 12:19
Aug 27, 2024 - 15:40
 0
Yolo The Queen yapfukamishije umuraperi wo muri Amerika, Quavo (Amafoto)

Kirenga Phiona uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Yolo The Queen yaciye ku rubuga rwa Instagram ahishura ko hari ubutumwa akunda guhererekana n’icyamamare mu njyana ya hip-hop muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Quavo, amusaba ko yasengera gushyirwa kuri Instastory ye; aho ubutumwa bwamara amasaha 24 ku rukuta rwe rwa Instagram.

Mugitondo cyo ku wa Kabiri, tariki ya 27 Kanama 2024, Yolo The Queen yongeye gutigisa imbuga nkoranyambaga afata ifoto y’aho aganirira n’abantu (ahari ubutumwa yahererekanyije n’abantu), agaragaza ko ajya yandikirana n’umuraperi wamenyekanye mu itsinda rya Migos witwa Quavo.

Ni ifoto igaragaza ko hari ubutumwa  Quavo yamwohereje atarasoma, ubundi ahita ayikurikiza amagambo agira ati:”Sengera kuba nibura nagushyira kuri Instastory (ni ahashyirwa ubutumwa cyangwa amafoto kuri Instagram, akahamara amasaha 24) yanjye.

Ibyo Yolo The Queen yakoze byatangaje abatari bake baba bifuza kuvugana n’ibyamamare none we afite abakomeye bamwoherereza ubutumwa ntabusoma, ahubwo akabasaba gusengera kuba yabasangiza abamukurikira kuri Instagram.

Uyu Yolo The Queen ntajya yigaragaza mu ruhame ahubwo yifotoza amafoto menshi agaragaza ikimero cye, ubundi akayasangiza abakoresha imbuga nkoranyambaga. Ayo mafoto ye akundwa n’abatari bake biganjemo ab’igitsinagabo.

Ni amafoto ashitura ibyamamare mu ngeri zinyuranye. Ni kenshi yagiye agaragaza ko ajya aganira n’umuraperi ukomoka muri Canada ariko uzwi cyane muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Drake.

Yashituye kandi umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania, Harmonize, aza inshuro nyinshi mu rw’Imisozi Igihumbi , yanashatse kuhagura inzu kuko yabonaga i Dar Es Salaam hari kuba kure. Nyuma Yolo The Queen yaje kugaragara ari kuganira na Harmonize.

Muri Tanzania bivugwa ko uwo mukobwa yahakandagiye aje kureba Harmonize. Ubu Harmonize acuditse n’undi mukobwa witwa Poshy Queen.

 Yolo The Queen yagaragaje ko hari ubutumwa atarasoma yohererejwe na Quavo

Quavo ni umwe mu baraperi beza bo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika

Yolo The Queen yishongoye ku muraperi, Quavo umurusha abamukurikira ku rubuga rwa Instagram

Uyu mukobwa Yolo The Queen akunda gusangiza abakoresha imbuga nkoranyambaga amafoto agaragaza ikimero ke

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow