Chris Brown yujuje 'FNB Stadium,' umupasiteri yijundika itangazamakuru
Umuvugabutumwa wo mu gihugu cy' Afurika y'Epfo, Bushiri wigeze gukorera igitaramo cy'ivugabutumwa muri 'FNB Stadium' yavuze ko itangazamakuru ryamwirengagije, none ubu rikaba riri gutumbagiza cyane Chris Brown.
Pasiteri Bushiri yibukije abantu ko ari we wagize abantu benshi bitabiriye igitaramo cye cy'ivugabutumwa bagera ku bihumbi 110,000 ngo akaba arusha Chris Brown uri kugarukwaho cyane, ahamya ko afitiwe urwango n'itangazamakuru.
Umuhanzi wo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Christopher Brown uzwi nka Chris Brown yakoreye ibitaramo bibiri muri Afurika y'Epfo; ku wa 14 na 15 Ukuboza 2024, byose byamariwe amatike agishyirwa ku isoko. Bivuze ko byose byujujwe.
Ibyo yakoze byatumye Pasiteri Bushiri ahaguruka avuga ko ari we muntu wa mbere wagize abantu benshi bitabiriye igitaramo cye muri iyo sitade ya 'FNB' kurusha Chris Brown.
Bushiri yifashishije urubuga rwa X agaragaza ibigwi bye n'uburyo itangazamakuru ritamubaniye.
Yagize ati:"Igitaramo cya Chris Brown yakoreye muri 'FNB Stadium' cyitabiriwe n'abagera ku bihumbi 94,000 itangazamakuru ribigira ibintu binini rirabyamamaza cyane ngo ni we muntu wa mbere wanditse ayo mateka, bamuha ikamba ngo yanditse amateka! Mbega ikimwaro! Urwango rurahari pe!"
"Bibagiwe ko ari njye muntu wa mbere winjije abantu benshi muri iriya sitade, habaruwa abagera ku bihumbi 110,000 bagiye babyitabira mu majoro ane yikurikiranya. Chris Brown muvuga, yabonye ibihumbi 94,000 mu minsi ibiri yikurikiranya!"
Yakomeje avuga ko itangazamakuru ryo muri Afurika y'Epfo riri guha inkoni y'ubutware Chris Brown bakayambura kuramya no guhimbaza Imana.
Ati:"Itangazamakuru rya hano muri Afurika y'Epfo riri guha ubutware Chris Brown bakabwambura umurimo w'ivugabutumwa. Murebe bari kwandika ko Chris Brown yasusurukije abantu akwiye n'indabo ariko nta muntu wigeze yandika ku byo nakoze!"
"Umunsi umwe Abanya-Afurika y'Epfo bazakanguka bisange banze Imana, bari kwambaza Satani."
Ibyo ntibyabujije ibitangazamakuru by'imbere mu gihugu n'ibindi byo hanze yaho gukomeza kwandika akantu ku kandi kabereye mu bitaramo bibiri Chris Brown yakoreye muri 'FNB Stadium.'
Chris Brown amaze gusoza ibyo bitaramo yashimiye ababyitabiriye yongeraho ko ibyabaye byari inzozi ze.
Ati:"Iri joro rivuze Isi kuri njye. Ibi ni ibintu nari narategereje ubuzima bwanjye bwose."
Umunsi wa kabiri wabyo wari wihariye kuko yataramanye n'umwe mu bahanzi bakunzwe ku mugabane w'Afurika, Davido. Aba bombi basanzwe ari inshuti kuko bakoranye indirimbo zirimo: Blow My Mind, na Sensational.
What's Your Reaction?










