Davido yasabye abanyakigali ko habaho umunsi wa kabiri w'igitaramo

Umuhanzi Davido utegerejwe i Kigali mu gitaramo kizaba ku wa 5 Ukuboza 2025, yasabye abanyakigali ko habaho umunsi wa kabiri nyuma y'uko amatike yose aguzwe agashira mbere y'icyumweru ngo umunsi nyirizina ugere.

Dec 1, 2025 - 09:24
Dec 1, 2025 - 09:49
 0
Davido yasabye abanyakigali ko habaho umunsi wa kabiri w'igitaramo

Ni igitaramo kiri mu byo uyu muhanzi w'ikirangirire muri Afurika no ku Isi, ari gukora azenguruka mu bice bitandukanye mu kumenyekanisha album ye yise "5ive". 

Davido azaza i Kigali nyuma y'uko avuye mu gitaramo nk'iki yakoreye i Abidjan muri Côte d’Ivoire ku wa 29 Ugushyingo 2025. 

Uyu muhanzi nyuma yo kubona ko amatike y'igitaramo afite i Kigali muri BK Arena yashize ku isoko mbere y'icyumweru ngo umunsi nyirizina ugere, yahise ajya ku rukuta rwe rwa X yandika asaba abanyakigali ko habaho undi munsi wa kabiri.

Muri iki gitaramo uyu muhanzi ukunzwe mu ndirimbo nka "With You" ari kumwe na Omah Lay, "Unavailable" ari kumwe na Musa Keys, "Fall", n'izindi, afite i Kigali, azahurira ku rubyiniro n'abahanzi nyarwanda barimo, Kitoko, Riderman, Juno Kizigenza, Ariel Wayz, Logan Joe na Kid From Kigali (KFK).

Iki gitaramo cyatewe inkunga na SKOL Malt ifatanyije na Intore Entertainment 

Dore urutonde rw'ibitaramo Davido ari gukora muri Amerika y'Amajyarugu na Afurika 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

Anselme Tuyizere -Media Personality -Sports-Entertainment Tel: +250791737786, Email: anselmetuyizere07@gmail.com