Ese Butera Knowless azakora igitaramo cyo kwizihiza igihe amaze mu muziki?

Umuhanzikazi nyarwanda Butera Knowless wagize ibihe byiza mu rugendo rw’umuziki yavuze ko na we akorwa ku mutima n’ibyo kwizihiza imyaka amaze akora umuziki.

Dec 12, 2024 - 17:31
Dec 12, 2024 - 19:19
 0
Ese Butera Knowless azakora igitaramo cyo kwizihiza igihe amaze mu muziki?

Ingabire Butera Jeanne d’Arc uzwi mu muziki nka Butera Knowless ufite ibigwi mu muziki nyarwanda birimo kuba umukobwa rukumbi watwaye PGGSS, yavuze ko nubwo nta gihe cya nyacyo cyo kwizihiza igihe amaze mu muziki, atekereza ku gukora igitaramo cyibumbatiye ibihe bye mu muziki.

Umwaka wa 2024 wagaragayemo ibitaramo by'abahanzi nyarwanda bizihizaga igihe bamaze mu muziki. Hari Platin P wakoze icyo yise 'Baba Xperience' cyabaye ku wa 30 Werurwe 2024 na Davis D wakoze icyo kwizihiza imyaka 10 amaze akora umuziki 'Shine Boy Fest' cyabaye ku wa 29 Ugushyingo 2024.

Uwihebeye imyidagaduro yakwibaza niba nta cya Butera Knowless nk'umwe mu batinyuye abakobwa bagakora ibikorwa bibagaragaza mu ruhame; Ariel Wayz aherutse kuvuga ko yakuze amukunda biciye mu ndirimbo ze zirimo iyitwa 'Zaba Mpari.'

Uyu muhanzikazi wataramiye mu gihugu cya Uganda i Kampala ku wa 11 Ukuboza 2024, akishimirwa n’abatari bake, yavuze ko igihe nikigera azamenyesha abantu ko agiye gukora igitaramo cyizihiza imyaka amaze ari umuhanzikazi.

Yagize ati:”Burya igihe cyose cyiba ari isabukuru, nta gihe ntarengwa, urumva dukora mu buryo butandukanye […] ibyo dupanga biba bitandukanye, ariko ni igikorwa cyiza, ndagishima, igihe nikigera nkumva ko ngomba kwizihiza imyaka runaka maze mu muziki, nanjye nzababwira ubundi ngitegure ngikore.”

Ubwamamare mu muziki bwa Knowless buhera mu mwaka wa 2009, aho abantu benshi bakurikiranira hafi umuziki nyarwanda bamumenye babona ni umukobwa ufite inganzo n’icyimero cyizatuma afatisha mu muziki nyarwanda. Ni ko byagenze na we ntiyashukwa n’iby’Isi akomeza gukora umuziki aha abantu ibyishimo ari na ko asaruramo agatubutse.

Yamenyekanye mu ndirimbo zirimo: Komeza, Nyizera, Ndamburiraho Ibiganza, Zaba Mpari, Inshuti, Ibidashoboka n’izindi.

Gukora cyane mu muziki byatumye yegukana irushanwa ryahuriragamo abahanzi bakomeye rya ‘PGGSS,’ atwara irya gatanu (5). Yegukanye ibindi bihembo birimo:Isango na Muzika Awards, Zikomo Africa Awards na Salax Awards.

Butera Knowless avuga ko igihe nikigera azamenyesha abantu iby'igitaramo cye cyo kwizihiza imyaka amaze mu muziki

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow