Rurageretse hagati ya Kanye West (Ye) n'uruganda rwa Adidas
Umuhanzi Kanye West wiyise Ye wo muri leta zunze ubumwe za Amerika ari mu ntambara n'uruganda rwa Adidas rukora inkweto n'imyenda bya Siporo bamwishyuza agera kuri Miliyoni 250 z'amadorali.
Kuva mu mwaka wa 2013 ni bwo uru ruganda rukora imyenda n'inkweto bya Siporo rwa Adidas rwagiranye amasezerano n'uyu muraperi yo kuzajya rumwambika nawe akabikora mu buryo bwo kubamamariza ibicuruzwa byabo.
Gusa ntibyaje gukunda ko bakomezanya bitewe n'imyambarire idahwitse y'uyu mugabo, aho mu mwaka wa 2022 uru ruganda rwiyemeje gusesa amasezerano yose rwari rufitanye n'uyu mugabo bemera guhomba amafranga yose bari bamushoyeho.
Itandukana ryabo ryaturutse ku magambo Kanye West yanyujije ku mbuga nkoranyambaga abiba urwango yitsa kuri jenoside yakorewe abayahudi bituma imbuga ze zose zihita zifungwa. Ibi ntibyaje no kwihanganirwa n'uru ruganda bahita basesa amasezerano bari bafitanye y'imikorere batitaye ku gihombo bashoboraga guhura nacyo.
Nyuma y'igihe batandukanye hongeye kuzamuka imanza aho uru ruganda rurimo kwishyuza uyu mugabo akayabo ka Miliyoni 250 z'amadorali ni ukuvuga arenga Miliyari 250 z'amafranga y'u Rwanda.
Gusa Kanye West avuga ko ahubwo ari we wakagombye kuba abishyuza kuko bakomeje gucuruza ibicuruzwa bya 'Yeezy' bya pilate Kandi biri mu izina rye.
What's Your Reaction?








