Papa Sava ari kwizihiza imyaka 30 atangiye ubuhanzi

Niyitegeka Gratien umaze kubaka izina mu ruganda rwa sinema nyarwanda yahishuye ko muri uyu mwaka wa 2025 ari gufunga imyaka 30 ari mu buhanzi.

May 17, 2025 - 19:53
May 17, 2025 - 21:25
 0
Papa Sava ari kwizihiza imyaka 30 atangiye ubuhanzi

Umuhanga mu guhanga imivugo, gukina filime no kuzandika, Niyitegeka Gratien uzwi mu mazina ya Papa Sava, Sekaganda na Seburikoko yavuze ko ari gufunga imyaka 30 akora ubuhanzi yagiyemo akiri umwana muto.

Gratien ukunzwe cyane muri filime ye "Papa Sava" yabwiye Televiziyo y'U Rwanda ko kuva mu mwaka wa 1995 yashyize imbaraga mu buhanzi bivuze ko ubu ari kwizihiza imyaka 30.

Iyo abara amateka ye avuga ko yavukiye i Kiyanza ubu ni mu Karere ka Rulindo mu Ntara y'Amajyaruguru. Mu mwaka wa 1995 yigaga mu ishuri rya Rutongo akajya yitabira amarushanwa y'urwenya n'imivugo agatsinda bakamuhemba amakayi, nyuma bamuhemba n'ibirimo televiziyo.

Mu mwaka 1998 yagiye kwiga muri G S Rilima. Yagiye kuhiga amasomo ajyanye n'Ibinyabuzima n'Ubutabire akomeza ubuhanzi bwe akajya ahakorera ibitaramo muri sale yo mu kigo, yishyuzaga igiceri cya 50 RWF.

Yahahuriye n'amarushanwa menshi yose akajya ayatsinda umusubirizo bikomeza kumuha igitereko cy' ubuhanzi abantu bamubonamo uyu munsi; sinema, urwenya no kuvuga imivugo.

Amaze gusoza amashuri yisumbuye yagiye kwiga uburezi muri kaminuza akomeza ubuhanzi bwe. Ubu yageze ku bikorwa bikomeye birimo na filime ye izwi nka Papa Sava.

Yumva filime yamuhinduriye ubuzima n'ubw'abandi ari iyitwa "Seburikoko" abantu benshi bamwitiriye.

Papa Sava ntiyigeze avuga niba azakora igitaramo cyo kwizihiza iyo myaka 30 y'ubuhanzi bwe.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow