Kanye West yibasiye uwavuze ko we n’umugore we, Bianca, basohowe ahatangirwaga Grammys

Umuraperi wo muri Amerika, Kanye West yashyize avuga ku byamuvuzweho bijyanye no gusohorwa ahatangirwaga grammys, yita uwabivuze ‘ikigoryi.’

Feb 4, 2025 - 14:13
Feb 4, 2025 - 16:58
 0
Kanye West yibasiye uwavuze ko we n’umugore we, Bianca, basohowe ahatangirwaga Grammys

Kanye West usigaye yitwa ‘Ye’ yamaganiye kure ibyamuvuzweho we na Bianca Censori ko ubwambure bw’umugore we bwatumye basohorwa ahatangirwaga ibihembo bya grammys mu nyubako ya Crypto.Com Arena mu ijoro ryo ku wa 02-03 Gashyantare 2025.

Ibyo birori biri kuba, Kanye West yaserukanye n’umugore we, Bianca Censori yambaye umwenda muremure ariko ageze ku itapi itukura imbere ya kamera, ahita awukuramo asigara yambaye ubusa.

Hashize umwanya bahise bagaragara basohoka, binjira mu modoka bava aho ibyo birori byaberaga, bitera urujijo abatari bake.

Bamwe bavuze ko ubwambure bwa Bianca bwatumye bamwirukana abandi bavuga ko byatewe nuko nta butumire bari bahawe kandi Kanye West yari afitemo indirimbo yafatanyije n’abarimo TyDolla $ign yitwa ‘Carnival’ yari ihatanyemo (ntabwo yigeze itsinda). Bigorana kubyumva uburyo umuhanzi wari uhatanye atahawe ubutumire.

Uyu mugabo uherutse gushyira hanze album ‘Vulture 1, na 2’ yasangije abakoresha imbuga nkoranyambaga ifoto y’umunyamakuru Don Lemon amutunga agatoki ko ari we wakwirakwije ibihuha by’isohorwa ryabo.

Ati:”Iki kigoryi ni cyo cyatangije ibihuha by’uko njye n’umugore wanjye twasohowe mu birori bya grammys.”

Ni amagambo agaragaza ko yamaganiye kure ibyabavuzweho ko basohowemo.

Abo bombi bamaze gusohoka bahise berekeza ahabereye igitaramo basabaniyemo n’abakunzi b’umuziki cyane cyane uwa Kanye West. Bianca yagaraye muri ibyo birori bagiyemo yambaye umwenda umeze nk’uwo kogana w’abagore yongera kugarukwaho ko yiyambitse ubusa mu ruhame.

Uwahaye amakuru TMZ uba mu bategura grammy yavuze ko nubwo umugore wa Kanye West, Bianca Censori yambaye ubusa, kugeza ubu nta cyaha ashinjwa kuko nta kintu yangije ndetse nta n’umuntu uramurega ko yamukoreye amakosa.

Nubwo yambaye ubusa mu ruhame, Bianca Censori ntacyo ashinjwa

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow