Wizkid yatanze inama ku bari kwigaragambya

Umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika Wizkid, yavuze ko abari kwigaragambya bakwiye kubireka bagakora.

Aug 1, 2024 - 08:27
Aug 1, 2024 - 21:07
 0
Wizkid yatanze inama ku bari kwigaragambya

Ayodeji Ibrahim Balogun uzwi mu muziki nka Wizkid yavuze ko ataramenya ko ntacyahindura imitekerereze y'abayobozi ba Nigeria, yiraraga mu muhanda akigaragambya, ariko amaze kumenya ukuri yahise atangira gukora agera kuri byinshi.

Mu minsi yashize urubyiruko rwo muri Kenya rwatangiye imyigaragambyo rwigabiza imihanda rutwika amapine, rurwanya izamurwa ry'umusoro. Nyuma Perezida wa Kenya William Ruto, arabumva yanga gusinya ku itegeko ryo kuzamura umusoro. Banamutegetse gukuraho bamwe mu bayobozi bagize Guverinoma arabikora, ariko igiciro cy'ubuzima gikomeza kuzamuka, na bo bakomeza kwigaragambya, ngo ntibayobowe neza.

Bidateye kabiri, abo muri Uganda barabiganye bajya mu mihanda ya Kampala barigaragambya bamaganira kure ibyo bashinja Guverinoma ya Uganda, birimo ruswa n'akarengane.

Muri iyi minsi kandi hiyongereyeho abo muri Nigeria bari kwigaragambya bavuga ko batayobowe neza, bari guhura n'ibibazo by'ingutu, Guverinoma ntigire icyo ikora.

Umuhanzi Wizkid yabagiriye inama yo kuva mu mihanda bakareka kwigaragambya maze bagakora, kuko ibyo ngo yarabikoze ariko abayobozi ba Nigeria ntibigeze bumva.

Yagize ati:"Nasanze nta ngano y'imyigaragambyo wakora ngo uhindure imitima y'abayobozi ba Nigeria. Igihe namenyaga uko kuri, nagize amahoro mu mutima wanjye. Ubu ikintu twakorera Abanya-Nigeria, ni ugukangurira urubyiruko kwibagirwa iby'abategetsi ubundi bagakora, bakiteza imbere."

"Njye nkomoka mu cyaro cya Ojuelegba, narakoze cyane ntera imbere. Nibaza ko abantu nibabona ibyo nagezeho ntari umutegetsi, narabigejejweho no gukora, hari icyo bizabungura ubundi bakore badateze amakiriro kuri Guverinoma."

Wizkid ni umwe mu bahanzi bavuga rikumvikana muri Nigeria no hanze yaho, icyo avuze cyumvwa na benshi ndetse cyikagera kure.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow