Ni itegeko kuri buri musore! Icyo wasigarana ku myitozo ya gisikare yatumye abahanzi bo muri South Korea bahagarika umuziki

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Kamena 2025 nibwo abasore babiri bagize itsinda ry'abanyamuziki bo muri Korea y'Amajyepfo "BTS" basoje amasomo yabo ya gisirikare bemererwa gukomeza imirimo yabo.

Jun 11, 2025 - 17:22
Jun 11, 2025 - 18:29
 0
Ni itegeko kuri buri musore! Icyo wasigarana ku myitozo ya gisikare yatumye abahanzi bo muri South Korea bahagarika umuziki

RM na V ni bamwe mu bagize itsinda rya BTS ryo muri Korea y'Amajyepfo, basoje imyitozo ya gisirikare bakiranwa ubwuzu n'abafana.

RM na V basanze abafana benshi baje kubakirira ku kibuga basorejeho ubundi na bo barabasuhuza ari nako babavugiriza saxophone.

Abandi bagenzi babo bose bagize iryo tsinda rya BTS bazasoza amasomo yabo mu mpera z' uku kwezi kwa Kamena bongere bihuze nk' itsinda nyuma y'iyo myitozo.

Abagize iryo tsinda bahagaritse umuziki berekeza iy'imyitozo mu mwaka wa 2022. Iyo myitozo ya gisikare isabwa buri musore uri mu kigero cy'imyaka iri hagati ya 18 na 28.

Dail Mail yanditse ko iyo myitozo ya gisikare ikorwa mu gihe kingana n'imyaka ibiri. Ikorwa mu rwego rwo kwitegura ko igihe Korea y'Amajyaruguru izabatera buri umwe azaba yiteguye kwimana igihugu.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow