Intambara y'amagambo yeruye hagati ya Pro Zed n'abarimo Og2tone na Ririmba

Umwuka mubi wari umaze iminsi uvugwa hagati ya Ngabonziza Shema Darcin uzwi nka Pro Zed n’abaraperi barimo Og2tone na Ririmba, wamaze kujya ku mugaragaro ubwo batangiraga gusubizanya mu ndirimbo zizwi nka “diss tracks”.

Mar 31, 2026 - 11:39
Mar 31, 2026 - 12:09
 0
Intambara y'amagambo yeruye hagati ya Pro Zed n'abarimo Og2tone na Ririmba

Byatangiye ku wa 14 Werurwe 2026, ubwo Pro Zed yashyiraga hanze indirimbo yise “Tres Fort”. Muri iyi ndirimbo, yumvikanyemo amagambo benshi basobanuyemo nko kunenga no kwibasira bamwe mu baraperi bahoze bakorana, barimo Og2tone na Ririmba. Yagaragaje ko bamwe mu bo bahurije muri Loud Sound kuva mu 2019 batamuhaye agaciro, ahubwo bagakoresha umwanya mu bikorwa bidafite aho bihuriye n’umuziki.

Mu magambo asa n’akarishye, Pro Zed yagize ati: “Ni nde uzakora umuziki ko mbona urubyiruko rwose rugize aba-scammers?”, amagambo yahise akurura impaka ku mbuga nkoranyambaga.

 

Ntibyatinze, Og2tone na Ririmba bahita basubiza bashyira hanze indirimbo bise “Bozos”, banayitangaza nk’igisubizo ku wabateye. Muri iyo ndirimbo, bagaragaje ko batishimiye uko umuntu bafataga nk’inshuti yabibasiye mu buryo butunguranye.

INDI NKURU WASOMA : Céline Dion agiye kugaruka ku rubyiniro nyuma y’imyaka ine

Mu mirongo yayo, Og2tone agaragaza ko ibyo Pro Zed yavuze byaturutse ku bibazo by’ubuzima bwe, aho yumvikanamo agira ati yumva ari “uguterwa n’ubukene bigatuma umuntu avuga ibyo adashoboye”.

Iyi ntambara y’amagambo yasubije inyuma isura y’ubucuti bwigeze guhuza aba bahanzi mu itsinda rya Loud Sound ryashinzwe na Pro Zed mu 2019, ryanyuzemo abaraperi benshi bari bakizamuka.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow