Ese imodoka Miss Josiane yahawe iri he?

Miss Mwiseneza Josiane watwaye ikamba ry'umukobwa wakunzwe cyane n'abantu benshi mu marushanwa ya Nyampinga w'U Rwanda 2019, yavuze ko imodoka yahawe iri kumukamira.

May 12, 2025 - 18:47
May 12, 2025 - 21:21
 0
Ese imodoka Miss Josiane yahawe iri he?

Miss Mwiseneza Josiane wegukanye ikamba ry'uwahize abandi mu gukundwa n'abatari bake mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 yashyize umucyo ku byamuvugwagaho ko atagifite imodoka yahawe, ahamya ko ayifite ndetse iri kumufasha mu buzima bwe bwa buri munsi.

Ubwo Miss Josiane Mwiseneza yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda 2019 akabara inkuru ye ko yavuye i Karongi akagera i Rubavu harimo kugenda n'amaguru ndetse akanatsitarira mu nzira, byatumye abantu benshi bamukunda bakomeza kumushyigikira muri iryo rushanwa agera no mu basoje yegukana ikamba ry'uwakunzwe n'abantu benshi.

Bagiye bamwereka urukundo bakabicisha no mu bikorwa. Hari umugore uba ku mugabane w'i Burayi wamuhaye imodoka. Nyuma y'iryo rushanwa, amakuru yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Miss Mwiseneza yaba yarayigurishije ariko uyu mukobwa yavuze ko akiyifite ndetse iri kumugirira akamaro.

Ibyo yabigarutseho mu kiganiro na Radio Salus, aho yagize ati:"Iriya modoka nahawe ndacyayifite. Yego[...] Ubu ntega nk' abandi bose batega imodoka cyangwa se imoto ariko si ukuvuga ko ntayifite. Ndayifite, irahari iba iri gukora akazi ikanyinjiriza."

Gusa ntiyifuje kuvuga aho ikorera, akazi ikora n'igihe ahererwa amafaranga yayo.

Miss Josiane Mwiseneza yongeyeho ko ubu ari gusoza amasomo ye muri kaminuza y’i Kigali ariko akaba anakora i Musanze muri kimwe mu bigo byaho by'ubuvuzi.

Miss Josiane Mwiseneza ni umwe mu bakobwa bamenyekaniye mu irushanwa rya Nyampinga w'U Rwanda

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow